Uko wahagera

Uburusiya Bwafunze Umurongo wa Interineti w'Umuryango RSF mu Gihugu


Balon zimanitse hanze y'Ambasade y'Uburusiya i Paris igihe umuryango Reporters Without Borders yibukaga umunyamakuru wiciwe mu Burusiya. Uburusiya bwafunze umuyoboro ugera ku rubuga rwa interineti rw’uyu muryango.
Balon zimanitse hanze y'Ambasade y'Uburusiya i Paris igihe umuryango Reporters Without Borders yibukaga umunyamakuru wiciwe mu Burusiya. Uburusiya bwafunze umuyoboro ugera ku rubuga rwa interineti rw’uyu muryango.

Inzego z’ubutegetsi mu Burusiya zafunze umuyoboro ugera ku rubuga rwa interineti rw’umuryango w’abanyamakuru batagira imipaka (Reporters Without Borders) muri icyo gihugu, nkuko byemejwe n’uyu muryango ejo kuwa mbere.

Ni icyemezo cyamaganywe n’imiryango inyuranye n’impirimbanyi z’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Umuryango Reporters Without Borders ufite ibiro bikuru i Paris mu Bufaransa uvuga ko guverinema y’Uburusiya yafunze imiyoboro ijya ku rubuga rwayo muri icyo gihugu kuva taliki 18 z’ukwezi kwa kane.

Uyu muryango wemeza ko impamvu zateye Uburusiya gukora ibyo zidasobanutse, ukavuga ko ntakindi “cyaha” ufite uretse gushyira ahabona uburyo ubutegetsi bw’Uburusiya bukomeje guhohotera abanyamakuru muri icyo gihugu no muri Ukraine; no gushyira hanze gahunda yabwo y’icengezamatwara muri rubanda.

Gufunga uyu muyoboro biriyongera ku yindi Uburusiya busanzwe bwarafunze, irenga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 igera ku mbuga zinyuranye za interineti hirya no hino ku isi. Muri iyo harimo n’iyamakuru y’imbere mu Burusiya.

Ifungwa ry’uyu muyoboro ribaye hasigaye iminsi mike ngo Reporters Without Borders isohore raporo yayo ngarukamwaka igaragaza uko ibihugu byo hirya no hino ku isi bihagaze mu bwisanzure bw’itangazamakuru, ku munsi wahariwe ubwisanzure bwaryo taliki 3 z’ukwezi kwa gatanu.

Umwaka ushize, iyi raporo ngarukamwaka yashyize uburusiya ku mwanya wa 164 mu bihugu 180.

Forum

XS
SM
MD
LG