Uko wahagera

Amerika Yatangiye Ibiganiro Bigamije Gukura Ingabo Zayo muri Nijeri


 Umuvugizi w’ibiro bikuru bya gisirikare bya Leta zunze ubumwe z’Amerika Jenerali Pat Ryder mu kiganiro n'abanyamakuru taliki 15/4/ 2024.
Umuvugizi w’ibiro bikuru bya gisirikare bya Leta zunze ubumwe z’Amerika Jenerali Pat Ryder mu kiganiro n'abanyamakuru taliki 15/4/ 2024.

Umuvugizi w’ibiro bikuru bya gisirikare bya Leta zunze ubumwe z’Amerika yaraye atangaje ko Amerika yatangiye ibiganiro na leta ya Nijeri byerekyeye gukura ingabo zayo zigera ku 1000 zari mu birindiro bibiri zifite muri icyo gihugu.

Mu kwezi gushize ubutegetsi bwa gisirikare muri Nijeri bwatangaje ko buhagaritse amasezerano ya gisirikare icyo gihugu cyari gifitanye na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibiro bikuru bya gisirikare by’Amerika na byo mu cyumweru gishize byemeye gukura ingabo zayo muri icyo gihugu.

Ejo kuwa mbere, Jenerali Pat Ryder umuvugizi w’ ibyo biro yemeje ko ibiganiro hagati ya Nijeri n’Amerika by’uko izo ngabo zizahava mu buryo bunoze, byatangiye.

Yavuze ko ministeri y’ingabo izohereza itsinda ry’abantu bake barimo abagize ingabo z’Amerika ziri ku mugabane w’Afurika muri ibyo biganiro. Yavuze ko atamenya ingengabihe yo kuhava, yemeza ko nta cyahindutse ku mibare yari isanzwe muri icyo gihugu.

Abasirikare b’Amerika bari muri Nijeri bari mu birindiro bibiri, kimwe kiri i Niamey mu murwa mukuru ikindi kiri mu mujyi wo mu majyaruguru wa Agadez.

Aho ni ho Amerika yubatse ikigo cya gisirikare cyatwaye akayabo ka miliyoni 110 z’Amadolari gifite umwihariko w’indege z’intambara zitagira abapilote.

Forum

XS
SM
MD
LG