Uko wahagera

Igitero Isirayeli Yagabye Kuri Irani Cyaba Cyarayangirije Kuruta Uko Bivugwa


Imiyonga y'ahatwitswe n'igisasu cya isirayeli igaragara mu mashusho ya satellite aho radar ya Irani yakorewe mu Burusiya ikoreshwa mu gukumira ibitero biturutse mu kirere, ifite isoko y'umuriro w'amashanyarazi.
Imiyonga y'ahatwitswe n'igisasu cya isirayeli igaragara mu mashusho ya satellite aho radar ya Irani yakorewe mu Burusiya ikoreshwa mu gukumira ibitero biturutse mu kirere, ifite isoko y'umuriro w'amashanyarazi.

Amafoto mashya yafashwe n’ibyogajuru aragaragaza ko igisasu Isirayeli iheruka kurasa kuri Irani mu mujyi wa Isfahan cyahamije ibyuma bya radari birinda ikirere byakorewe mu Burusiya. Ibi ni byo Irani ikoresha mu gukumira ibitero byayigabwaho binyuze mu kirere.

Ibi biravuguruza amakuru abategetsi bo muri Irani bakomeje gusubiramo ko nta byinshi igitero Isirayeli yagabye cyangije. Iki gisasu kimwe cya Isirayeli cyaba cyarangirije cyane Irani kuruta ibigera kuri 300 yo yarashe kuri Isirayeli tariki 13 z’uku kwezi.

Iyo yaba ari yo mpamvu abategetsi ba Irani, harimo umuyobozi w’ikirenga wayo, Ayatollah Ali Khamenei, bagerageje kwirinda kuvuga ku byo iki gitero cya Isirayeli cyangije ku butaka bwa Irani.

Abasesenguzi bemera ko Irani na Isirayeli bamaze imyaka mu bushyamirane ubu barimo kugerageza gucubya impamvu zishobora gutuma rwambikana hagati y’ibihugu byombi. Hagati aho, intambara hagati ya Isirayeli n’umutwe wa Hamasi muri Palestina ikomeje kuyogoza akarere.

Abahanga baravuga ko iki gisasu Isirayeli yahamije intwaro kabuhariwe kurusha izindi Irani ikoresha mu gukumira ibitero biyigabweho binyuze mu kirere, ari ubutumwa bukomeye iki gihugu cyahawe. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG