Uko wahagera

Rwanda: Bamwe mu Bacungagereza Baba Batangiye Kwigaragambya Biyicisha Inzara


Abacungagereza bari mu kazi mu Rwanda
Abacungagereza bari mu kazi mu Rwanda

Mu Rwanda, amakuru atangwa na bamwe mu bayobozi b’urwego rw’amagereza aremeza ko hari abacungagereza n’abayobozi babo batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara. Baravuga ko bafungiwe ubusa mu gihe kigera ku mezi atanu.

Abahaye amakuru Ijwi ry’Amerika ni abakozi batandukanye bo mu rwego rushinzwe amagereza mu Rwanda. Baravuga ko abacungagereza batandukanye kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho bafungiwe mu kigo gishinzwe imyitwarire y’abacungagereza. Kandi ko batazi icyo bafungiwe. Aha ni na ho habera amahugururwa n’imyitozo i Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ijwi ry’Amerika imenya aya makuru bwa mbere hari mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka. Yari akomotse mu rubanza rwa bamwe mu bahoze ari abayobozi ba gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu, n’abahafungiwe baregwa ibyaha by’iyicarubozo mu magereza.

Kuva ubwo umunsi ku wundi ni ko twitaba telefone za bagenzi babo badafunzwe zibatabariza. Nkuko byemejwe n’umukozi mu rwego rw’amagereza mu Rwanda umazemo imyaka irenga 10 muri ako kazi.

Iyo uganiriye n’abacungagereza badafunzwe cyane abakorera ku biro bikuru bakunda gushyira mu majwi umuyobozi wungirije w’urwego rw’amagereza mu Rwanda Madamu Rose Muhisoni bamwikoma kubafata nabi. Uyu bakavuga ko n’umukuriye asa n’utamufiteho ijambo kuko bemeza ko afata ibyemezo akabivuguruza.

Ijwi ry’Amerika ryababajije isoko z’amakuru zaryo zikorera mu rwego rw’imfungwa n’abagororwa niba hari icyo baba bazi cyatuma bagenzi babo bafungwa. Yavuze ko baregwa ubucuti bwihariye n’abafungwa.

Radiyo Ijwi ry’Amerika yavuganye n’umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda ibyerekeye aya makuru. Madamu Thereze Kubwimana yayahakanye.

Umubyeyi umwe utifuje kugaragaza imyirondoro ye mu itangazamakuru yemereye Ijwi ry’Amerika ko atuye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Rwamagana. Avugana n’ijwi ry’Amerika yahamije ko umugabo we w’umucungagereza afunzwe kandi ko baherukana mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12.

Abakora mu rwego rw’amagereza mu Rwanda badafunzwe bakavuga ko gufunga bagenzi babo batazi impamvu birushaho guteza umwuka mubi ku rwego.

Abahaye amakuru Ijwi ry’Amerika bemeza ko ku cyumweru cyashize umukuru wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburasirazuba bafungiyemo yabagezeho akabaganiriza. Ni nyuma yo kumenya amakuru y’uko batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara. Aya makuru na yo, umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa arayahakana.

Kugeza dutegura iyi nkuru, amakuru yageraga ku Ijwi ry’Amerika atumenyesha ko Madamu Rose muhisoni umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’Amagereza mu Rwanda yaramukiye I Rwamagana. Ni nyuma yo kumenya ko abakozi b’urwego akuriye batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara.

Amakuru atubwira ko bose hamwe bagera ku 135. Barimo abacungagereza bakomoka mu magereza atandukanye yo mu Rwanda ndetse n’abayobozi babo. Abatangiye kwigarambya biyicisha inzara bakemeza ko bazarya aruko babonye umuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda bakamugezaho icyo bita “Akarengane” kabo.

Izindi ngaruka zatangiye kugaragara, isoko z’amakuru zacu zivugamo umucungagereza witwa Chantal Ugukunda warwariye aho yari afungiye, bakanga kumuvuza ngo adahura n’itangazamakuru bikamenyekana ko bafunzwe. Uyu byarangiye inda yari atwite ivuyemo nk’uko bagenzi be badafunzwe babyemeza ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Bamwe mu Bacungagereza mu Rwanda Baba Bafungiye "Kugirana Ubucuti n'Abagororwa"
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:26 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG