Uko wahagera

Urubanza Rwa Trump Rwatangiye Kuburanishwa Mu Mizi


Donald Trump imbere mu rukiko mu mujyi wa New York
Donald Trump imbere mu rukiko mu mujyi wa New York

Urubanza rw’uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo kuri uyu wa mbere. Rwafunguwe n’ijambo ry’iriburiro ry’abashinjacyaha. Ryakurikiwe n’iry’abavoka b’uregwa.

Mbere yo kumva umushinjacyaha, umucamanza yabanje kubwira abaturage 18 bagize urukiko rwa rubanda, Jury, ko bagomba kuzaca urubanza bashingiye ku bimenyetso gusa. Ntibagomba kugendera ku mpuha cyangwa amarangamutima.

Mu ijambo rye, umushinjacyaha yavuze ko uru rubanza rushingiye ku cyaha no gushaka kugihishira, uregwa atakoze rimwe. Ati: “Yabikoze inshuro nyinshi, agamije guhisha icyaha cye n’abandi bafatanyije nawe.”

Umushinjacyaha yemeza ko mu 2016, ubwo Trump yiyamamarizaga bwa mbere umwanya w’umukuru w’igihugu, yahonze amadolari ibihumbi 130 umugore uzwi kw’izina rya Stormy Daniels (amazina ye nyakuri ni Stephanie Clifford) wakinaga filimi z’abakuze zo guhuza ibitsina kugirango aceceke ko yigeze kumubera ihabara.

Uyu munsi, yabwiye urukiko rwa rubanda ko hari undi mugore witwa Karen McDougal nawe wabaye ihabara rya Trump, amuhonga amadolori ibihumbi 150 mu 2016, nawe kugirango abiceceke. Trump yangaga ko byose bimenyekanye byamutobera mu matora.

Umushinjacyaha avuga ko atamurega kuryama n’abandi bagore kandi yari afite uw’isezerano. Ntamurega guhonga abaryamanye nawe. Byombi nta cyaha kirimo. Yasobanuriye urukiko rwa rubanda ko icyaha ari “ukubeshya mu bitabo by’ibaruramali mu bucuruzi bwe, avuga ko amafaranga yatanze yari aye ku giti cye kandi ko yayishyuye umwe mu banyamateko be. Ati: “Binyuranyije n’amategeko agenga amatora. Uregwa, Donald Trump, yayoboye umugambi wari ugamije icyaha cy’uburiganya mu matora yo mu 2016. Amaze kubikora, yarabihishe.”

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko azabitangira abagabo n’ibimenyetso, birimo n’amajwi ya Trump ubwe mu nama zo gucura uwo mugambi.

Donald Trump wayoboye Leta zunze ubumwe z'Amerika
Donald Trump wayoboye Leta zunze ubumwe z'Amerika

Ashoje, umwe mu ba avoka ba Trump yahawe ijambo. Ati: “Perezida Trump ni umwere. Nta cyaha na kimwe yigeze akora. Nta ruhare afite mu kwishyura ariya mafaranga yose. Umushinjacyaha ntiyagombye kuba yarazanye iki kirego.” Yongeyeho ko nta kibi kiri mu gushaka kuyobya amatora.

Yikomye kandi umwe mu bagabo ubushinjacyaha buzatanga witwa Michael Cohen, avuga ko ari umunyabinyoma kabuhariwe.

Kwishyura bariya bagore babiri byanyuraga kuri Cohen, wabaye umunyamategeko nkoramutima wa Trump imyaka 12, kuva mu 2006 kugera mu 2018.

Yafunzwe imyaka itatu muri gereza yo ku rwego rw’igihugu, kuva mu kwezi kwa gatanu 2019 kugera mu kwa cumi na kumwe 2021. Yazize ibyaha, nawe ubwe ysburanye yemera, birimo kutishyura imisoro ya leta, no kurimanganya amategeko agenga amafaranga y’umuntu wiyamamaza, abibwirijwe na Trump kugirango bayobye amatora yo mu 2016. Avoka wa Trump yabyibukije urukiko kugirango yerekane ko umunyabyaha nka Cohen adakwiye kwizerwa.

Yavuze kandi ko ntacyo ubuhamya bwa Stormy Daniels butwaye. Daniels nawe ubushinjacyaha buzahamagaza mu batangabuhamya babwo. Avuga ko Daniels hari byinshi adasobanukiwe mu byo Trump aregwa. Yashoje asaba abagize urukiko, ati: “Ndabasaba kuzita, mwitonze, ku buhamya bwose buzatangwa, kandi muzakoresha ubushishozi.” Yongeraho, ati: “Nimubikora gutyo, urubanza ruzihuta cyane kandi Trump azaba umwire.”

Donald Trump yari yicaye mu cyumba cy’iburanisha. Nta burenganzira afite bwo kugira icyo avuga. Ariko asohotse, yagiye imbere y’abanyamakuru, asubira mu byo yamye avuga kuri uru rubanza, ati: “Ibi ni ugushaka guhigahiga umuvubyi wabujije imvura kugwa. Ni ukwivanga mu matora. Barashaka kumbuza kwiyamamaza.”

Naho abanyamakuru bari imbere mu rukiko ntibemerewe gufata amajwi, amafoto cyangwa amashusho. Bemerewe kwandika gusa.

Urukiko rwasubitse iburanisha rumaze gutangira kumva umutangabuhamya w’ubushinjacyaha wa mbere. Ruzasubukura ejo

Forum

XS
SM
MD
LG