Uko wahagera

Amerika Yangiye Palesitina Kuba Leta Yigenga nk’Izindi Zose.


Mu cyumba cy'inteko ishinzwe umutekano kw'isi ya ONU
Mu cyumba cy'inteko ishinzwe umutekano kw'isi ya ONU

Inteko y’Umuryango w’Abibumye ishinzwe umutekano kw’isi yari yateranye kuri uyu wa kane, itora umwanzuro wari ushyigikiwe n’ibihugu byinshi, wo kwemerera Palestina kuba umunyamuryango wa ONU.

Ubwongereza n’Ubusuwisi bifashe. Abandi 12 batoye yego. Abo ni Alijeriya, Ekwateri, Guyana, Ubuyapani, Malte, Mozambike, Koreya y’Epfo, Sierra-Leone, Sloveniya, Ubufaransa, Ubushinwa n’Uburusiya.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yo yatoye oya, ari byita veto, bityo umwanzuro uba uburiyemo. Yasobanuye ko kugirango Palesitina ibe leta yigenga bitagomba kuva mu Muryango w’Abibumbye, ahubwo bigomba kunyura mu mishyirano itaziguye hagati ya Isiraheli n’ubutegetsi bucagase bwa Palesitina buriho muri iki gihe.

Perezida wa Palestina, Mahmoud Abbas, yamaganye icyemezo cy’Amerika, avuga ko “Kibaryamiye, kandi kidashobora guhabwa igisobanuro kiboneye.” Naho Isiraheli yabyishimiye. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo, Israel Katz, yagize, ati: “Icyifuzo cy’urukozasoni kiburiyemo. Iterabwoba ntirihawe igihembo.”

Palestina isanzwe ari indorerezi ihoraho muri ONU. Ni ubwa kabiri yangiwe kuba umunyamuryango. Ubwa mbere byari mu 2011. Yari yongeye kubisaba ishyigikiwe n’ibihugu 140 biyemera nk’igihugu cyigenga. Ariko rero Palesitina yemewe mu mashami amwe n’amwe ya ONU, nka UNESCO. (Reuters, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG