Uko wahagera

USA: Urukiko rwa Rubanda Ruzaburanisha Trump Rwashyizweho


Mu cyumba cy'urukiko rw'ifasi ya Manhattan
Mu cyumba cy'urukiko rw'ifasi ya Manhattan

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abaturage 12 bazagira urukiko rwa rubanda, bita Jury mu Cyongereza, ruzaburanisha Donald Trump batoranyijwe i New York, mu burasirazuba bw’igihugu.

Imirimo yo kubahitamo yatangiye ku wa mbere, ikomeza kuri uyu wa kane hanyuzemo akaruhuko k’umunsi umwe ku wa gatatu.

Abanyamategeko bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha n’abo ku ruhande rwa Trump bari bumvikanye ku bibazo 42 byo kubariza imbere y’umucamanaza buri wese mu bantu 196 bari bateganyijwe. Abenshi bahise bavamo kubera impamvu zitandukanye, zirimo ko bashobora kubogama, umutekano wabo, cyangwa gahunda zabo nk’iz’akazi. Trump we aba yicaye mu cyumba cy’iburanisha, adafite uburenganzira bwo kugira icyo avuga.

Abo 12 bemejwe bari mu ngeri zitandukanye. Twavugamo nk’umucuruzi, umuhanga (injeniyeri) wa mudasobwa, injeniyeri mu by’umutekano, umwarimu w’Icyongereza, umuhanga mu gufasha abantu bafite ibibazo byo kuvuga neza, abanyamategeko, umunyamafaranga mu bya banki, cyangwa umucungamari wacyuye igihe.

Rukimara kubatoranya, Urukiko rwahise rutangira gushaka batandatu bazaba abasimbura biramutse bibaye ngombwa. Abibikurikiranira hafi basanga nabyo bizaba byarangiye ku wa mbere, ku buryo noneho urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi yarwo.

Ruzabanzirizwa n’iriburiro rya buri ruhande. Nyuma hazakurikiraho kumva abatangabuhamya no kwerekana ibimenyetso. Bishobora kuzarangira mu kwezi gutaha. Abagize Jury bafite inshingano yo kuzavuga niba Trump, w’imyaka 77 y’amavuko, ari umwere cyangwa niba ibyaha bimuhama.

Nibamugira umwere, urubanza ruzaba rurangiriye aho. Nibabamuhamya ibyaha, umucamanza aziherera maze amugenere igihano, azatangaza iminsi nyuma yaho. Ikiri hejuru giteganyijwe n’amategeko ni imyaka ine y’igifungo. Impande zombi zishobora kujurira. Trump avuga ko ari umwere.

Umushinjacyaha wo ku rwego rwa leta wo mu ifasi ya Manhattan, Alvin Bragg, yemeza ko mu 2016, ubwo Trump yimamarizaga bwa mbere umwanya w’umukuru w’igihugu, yafashe mu ngengo y’imali ye ya kandida amadolari 130,000 ayahonga umugore uzwi kw’izina rya Stormy Daniels (ariko amazina ye nyakuri ni Stephanie Clifford) wakinaga filimi z’abakuze zo guhuza ibitsina kugirango aceceke ko yigeze kumubera ihabara. Yangaga ko bimenyekanye byamutobera mu matora. Umushinjacyaha yemeza ko binyuranyije n’amategeko agenga amatora.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika uwahoze ari umukuru w’igihugu aburanishijwe amategeko mpanabyaha. (AFP, Reuters, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG