Uko wahagera

Prezida Kagame Yanenzwe Kujya Ku Mupira Mu Gihe Cyo Kwibuka


Prezida Paul Kagame ku mukino wahuje Arsenal na Bayern Munich ku itariki 9 z'uku kwezi
Prezida Paul Kagame ku mukino wahuje Arsenal na Bayern Munich ku itariki 9 z'uku kwezi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aranengwa kuba yaritabiriye umukino ubanza w’ikipe Arsenal yo mu Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage mu cyumweru kibanza cy’icyunamo.

Perezida Kagame, usanzwe azwi nk’umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yagaragaje ko ababajwe n’isezererwa ryayo mu irushanwa ry’amakipi yahize ayandi mu bihugu “Champions League” ku mugabane w'Uburayi.

Izi kipe zombi zo mu Burayi, Arsenal yo mu Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage, zisanzwe zifitanye imikoranire n’u Rwanda. Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bwa Visit Rwanda ijyanye ahanini n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Gusa kuri Perezida Kagame, Arsenal ni ikipe y’umwihariko atahwemye kugaragaza ko yihebeye. Ibyo yongeye kubisubiramo ku mugoroba w’uyu wa Gatatu, ubwo Arsenal yari imaze gusezererwa na Bayern, itarenze imikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu irushanwa ry’amakipe yahize ayandi mu bihugu by’i Burayi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X - yahoze yitwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati: “Nubwo ivuyemo ariko iracyari ikipe yanjye. #Arsenal.”

Perezida Kagame kandi mu butumwa bwe yanyujije ku rubuga X, yerekanye ko ari inyuma ya Bayern Munich mu mukino wa kimwe cya kabiri uzayihuza na Real Madrid yo muri Esipanye.

Perezida Kagame kandi aheruka kugaragara muri Stade Emirates ya Arsenal, mu majyaruguru ya Londres aho yarebaga umukino ubanza wa kimwe cya kane cy’irangiza wahuzaga aya makipe yombi.

Ministiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak yakira Prezida Paul Kagame
Ministiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak yakira Prezida Paul Kagame

Ni umukino ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza cyanditse kivuga ko Perezida Kagame yitabiriye nyuma yo guhura na Minisitiri w’intebe Rishi Sunak.

Aba bategetsi bombi baganiriye ku masezerano ibihugu byombi bifitanye yo kohereza mu Rwanda dosiye z’abimukira n’abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Umukino wabaye mu cyumweru kibanza cy’icyunamo cyahariwe kwibuka no kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muw’1994.

Inkuru y’ikinyamakuru The Guardian ikanenga uburyo Perezida yitabiriye uwo mukino, mu gihe ubusanzwe mu Rwanda ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro biba bibujijwe muri iki cyumweru kibanza cy’icyunamo.

Mu nkuru yayo, The Guardian, ivuga ko no ku rubuga rwa polisi y’u Rwanda hariho itangazo ribwira abanyarwanda ko “bagomba guhagarika ibikorwa bijyanye n’ibirori ndetse n’imikino”, muri iki cyumweru gitangira ku itariki ya 7 kikageza kuya 13 z’ukwa Kane.

Iki kinyamakuru kiti: “urubuga rwa polisi ruvuga ko mu bikorwa bibujijwe mu cyumweru cy’icyunamo harimo kwerekana imipira, gukoresha amarushanwa ya siporo, imikino y’amahirwe, ibitaramo no gucuranga indirimbo zitajyanye no kwibuka, gucyuza ubukwe n’ibindi birori bihuza imbaga.”

Icyakora the Guardian ikavuga ko umuvugizi wa guverionoma y’u Rwanda yamaganye uku kunenga perezida. Uyu yabwiye icyo kinyamakuru ko urubuga rwa polisi “rwibeshye” kandi ko ibyo rwatangaje “bidahagarariye umurongo wa politiki y’u Rwanda kuri iyo ngingo.”

Uyu muvugizi wa guverinoma y’u Rwanda kandi yongeyeho ko mu kwandika itangazo ryayo, polisi ishobora kuba yarashingiye ku mabwiriza ya kera, ubu yamaze kuvugururwa.

Isoko z’iki kinyamakuru zakibwiye ko abakozi ba minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’Ubwongereza, bamenye bwa mbere iby’uruzinduko rwa perezida Kagame habura iminsi itanu ngo umukino wa Arsenal na Bayern Munich ube.

Umwe mu isoko z’icyo kinyamakuru ukorera mu biro bya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yagize ati: “Yari yazanywe hano no kureba umupira, hanyuma aza kureba minisitiri w’intebe ngo baganire ku ngingo zinyuranye, zirimo ubufatanye n’u Rwanda harimo n’uko indege zatangira gutwara abimukira.”

Ikinyamakuru “The Guardian” kivuga ko nyuma yo kuva ku biro bya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Perezida Kagame yagaragaye yerekeza mu majyaruguru y’umurwa mukuru Londres, mu modoka zari ziherekejwe na moto ebyiri z’igipolisi.

Forum

XS
SM
MD
LG