Uko wahagera

Rwanda: Umunyamakuru Nkundineza Yakatiwe Gufungwa Imyaka Itatu


Jean Paul Nkundineza
Jean Paul Nkundineza

Mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruri I Kigali yahanishije umunyamakuru Jean Paul Nkundineza gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yamuhamije ibyaha byo gutukana mu ruhame.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaregaga umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ibyaha bibiri: Icyaha cyo gutangaza amakuru y’impuha n’icyo guhohotera uwatanze amakuru ku cyaha.

Ubushinjacyaha bubishingira ku biganiro bitandukanye umunyamakuru Nkundineza yagiye atangaza ku miyoboro ya YouTube buvuga ko yibasiraga umwali Jolly Mutesi wigeze kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016.

Bumurega ko yagize ubushake bwo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije gutakariza Mutesi icyizere muri rubanda no kumuharabika. Ubushinjacyaha bukavuga ko Nkundineza yabikoraga mu mugambi yari yateguye wo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Nkundineza mu myiregurire ye ntahakana ko ayo magambo yayavuze ariko ko ibyo yatangazaga bimwe yabisobanuraga nk’umutumirwa ku bibazo abanyamakuru bagenzi bamubazaga ku biganiro babaga bateguye.

Abamwunganira mu mategeko barimo Jean Paul Ibambe bakavuga ko iyo basesenguye basanga Nkundineza nta makuru y’ibihuha yatangaje. Bavuga ko ibyo yakoze ari amakosa y’umwuga bitagize icyaha na cyane ko imwe mu miyoboro yasibye ibyo biganiro.

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yavuze ko mu isesengura yakoze yasanze ibikorwa ubushinjacyaha buregesha Nkundineza bishingiye ku biganiro yakoze nyuma y’aho Prince Kid atangiye gukurikiranwa mu nkiko.

Yemeza ko Nkundineza yagiye akora ibiganiro bitandukanye kuva mu 2022 byibasira Mutesi yumvikanisha ko ari we wacuze umugambi wo gufungisha uwahoze akuriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda.

Yavuze ko ibyaha umunyamakuru Nkundineza yakoze bigize impurirane mbonezabyaha ku byaha byo gutukana mu ruhame no gutoteza uwatanze amakuru. Rwisunze ingingo z’amategeko urukiko rwasobanuye ko umucamanza atanga igihano hashingiwe ku buremere bw’incyaha, ingaruka cyateye, imibereho y’ushinjwa, imyitwarire ye mu buzima busanzwe n’ibindi.

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye. Yafunzwe asigaye akorera itangazamakuru ku miyoboro ya YouTube.

Muri gereza, ariyongera kuri bagenzi be barimo Theoneste Nsingabana wa Umubavu.Com na Umubavu TV, Dieudonne Niyonsenga bakunze kwita Cyuma Hassan wa Ishema TV, Fidel Gakire Uzabakiriho w’Ikinyamakuru Ishema na Phocas Ndayizera wigeze gukorana BBC y’Abongereza mu buryo budahoraho. Bafungiye ibyaha bitandukanye.

Forum

XS
SM
MD
LG