Uko wahagera

Umugaba Mukuru w'Ingabo Za Kenya Yaguye Mu Mpanuka y'Indege ya Kajugujugu


Jenerali Francis Omondi Ogolla
Jenerali Francis Omondi Ogolla

Umugaba mukuru w'ingabo za Kenya Francis Omondi Ogolla yitabye Imana aguye mu mpanuka y'indege ya kajugujugu.

Iyo ndege yaguyemo abandi ba ofisiye icyenda mu gisirikari. Babiri nibo barakotse.

Mu ijambo amaze kugeza ku gihugu, Prezida William Ruto, yavuze ko iyo mpanuka yabaye saa munani n'iminota 20 mu gace ka Sinday hagati y'uturere twa Elgeyo Marakwet na West Pokot mu bilometero hafi 400 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.

Prezida Ruto yavuze ko ababajwe n'urupfu rwa Jenerali Ogolla. Yagaragaje ko igihugu kibuze intwari.

Yavuze ko yifatanije mu kababaro n'imiryango yose yabuze ababo. Yifurije kandi abakorokotse gukira vuba.

Prezida Ruto yahise atangaza ko igihugu guhera ejo kigiye mu cyunamo cy'iminsi itatu yo kunamira abaguye muri iyo mpanuka.

Akimara kumenya amakuru y'iyo mpanuka, Prezida William Ruto yahise ahamagaza inama y'igitaraganya y'abagize inama nkuru y'igihugu y'umutekano.

Jenerali Ogolla w'imyaka 61, yagizwe umugaba mukuru w'ingabo umwaka ushize. Yinjiye igisirikari mu 1984.

Forum

XS
SM
MD
LG