Uko wahagera

Burkina Faso Yahaye Abadiplomate b'Abafransa Amasaha 48 Yo Gusubira Iwabo


Ambasade y'Abafransa I Ouagadougou
Ambasade y'Abafransa I Ouagadougou

Burkina Faso yirukanye abadipolomate b’abafaransa batatu, kubera “ibikorwa bigamije gukuraho ubuyobozi”, nk’uko byagaragaye mu nyandiko ya minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, byabonye kuri uyu wa kane.

Iki ni ikindi kimenyetso cyerekana ko umwuka mubi hagati y’icyo gihugu n’icyahoze kigikoloniza, ugenda wiyongera.

Abo bantu batatu byatangajwe ko “badashakwa mu gihugu” kandi babwiwe ko bagomba kuhava bitarenze amasaha 48. Minisiteri yabivuze muri iyo nyandiko yo kuwa kabiri, yohererejwe ambasade y’Ubufaransa.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Burkina Faso, ivuga ko abo badipolomate ari: Gwenaelle Habouzit, Herve Fournier na Guillaume Reisacher.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa, I Paris, ntiyasubije AFP, ubwo yari isabwe kugira icyo ivuga ku bijyanye n’uko kwirukanwa.

Kuva kajya ku butegetsi mu kwezi kwa cyenda 2022 muri kudeta, agatsiko k’abasirikare kayobowe na Kapitene Ibrahim Traore, kitandukanyije n’Ubufaransa, bwakolonije Burkina Faso kugeza mu 1960.

Ambasaderi w’Ubufaransa yahise ahava bakimara gufata ubutegetsi. Burkina Faso yasheshe amasezerano ya gisirikare yo mu 1961, hagati y’ibihugu byombi.

Yategetse ko ingabo z’Ubufaransa ziva mu gihugu kandi yahindukiriye Uburusiya mu bijyanye n’inkunga ya gisirikare.

Bimwe mu bitangazamakuru by’abafaransa byaraciwe mu gihugu, mu gihe Uburusiya nabwo bwemeye kwubaka sitasiyo ya nikleyeri muri icyo gihugu cyo ku mugabane w’Afurika.

Forum

XS
SM
MD
LG