Uko wahagera

Kwibuka 30: Rusesabagina Avuga ko Adatungurwa n'Abahakana Uruhare Yagize mu Kubarokora


Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane muri filimi “Hoteli Rwanda” ivuga ku mateka ya Jenoside avuga ko adatungurwa n'abakemanga uruhare rwe mu gufasha kurokora amagana y'Abatutsi bari barahungiye imuri Hotel Mille Collines yayoboraga mu gihe cya Jenoside muw’1994. Avuga ko ibyo yakoze icyo gihe yabikoreye abanyarwanda bose bari bakeneye gutabarwa atarobanuye.

Muri ibi bihe u Rwanda n'isi bibuka imyaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe abatutsi, Rusesabagina agira ati " Ineza yose muzahurira imbere, ntuzayiturwa nuwo wayigiriye."

Rusesabagina yatawe muri yombi i Kigali mu kwa munani kwa 2020 mu buryo butavugwaho rumwe. Mu muryango we bemeza yashimuswe na leta y'u Rwanda.

Mu 2021, Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushinga no kuba mu mutwe witwaje intwaro wa FLN, ushinjwa kugaba ibitero byahitanye abaturage mu Rwanda mu mwaka w’2018 n’uw’2019.

Nyuma y'igitutu cy'amahanga, Rusesabagina yarekuwe nyuma y'ibiganiro hagati y'abategetsi b'u Rwanda na Leta zunze ubumwe z'Amerika byahujwe na Katari.

Ku nshuro ya mbere kuva arekuwe, Rusesabagina yavuganye n'Ijwi ry'Amerika. Arasubiza ibibazo by'umunyamakuru Venuste Nshimiyimana. Ni ibibazo byibanda ku ruhare rwe muri Hotel Mille Collines.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:32 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG