Uko wahagera

Irani Yarahiye Kuzihimura Kuri Isirayeli ku Bitero Iyishinja Kugaba muri Siriya


Jenerali Mohammad Bagheri
Jenerali Mohammad Bagheri

Umusirikare mukuru wa Irani yongeye kwemeza ibyavuzwe n’icyo gihugu mu ntangiriro z’icyumweru gishize ko kizihimura kuri Isirayeli ku bitero by’indege za gisirikare Irani iyishinja kugaba kuri ambasade yayo muri Siriya.

Icyo gitero cyahitanye abantu 12 harimo abasirikare bakuru ba Irani bo ku rwego rwa jenerali.

Jenerali Mohammad Bagheri, umugaba mukuru w’ingabo yabwiye abari baje gushyingura Jenerali Mohammad Reza Zahdi ko Irani izahitamo uburyo icyo gitero cyo guhorera abantu bayo kizagabwa n’aho kizagabwa.

Zahdi ni we musirikare wo ku rwego rwo hejuru kurusha abandi waguye muri icyo gitero cyo kuwa mbere.

Mu bahitanywe n’icyo gitero kandi harimo abasirikare barindwi ba Irani Abanyasiriya bane n’umurwanyi w’umutwe wa Hezbollah.

Iki gitero cyagabwe kuri ambasade ya Irani cyarushijeho kuzambya umubano hagati y’ibi bihugu byari bisanganywe icyuka cy’intambara gitutumba hagati yabyo. Isirayeli imaze igihe yitegura ko Irani yayigabaho ibitero.

Forum

XS
SM
MD
LG