Uko wahagera

 
USA: Ubutabera Burashaka Gufatira Inzu y'Umukobwa wa Prezida wa Kongo y’Agaciro ka Miliyoni Indwi

USA: Ubutabera Burashaka Gufatira Inzu y'Umukobwa wa Prezida wa Kongo y’Agaciro ka Miliyoni Indwi


Inzu ivugwa muri ino nkuru, uri aho iri, ubona ubwiza burimwo amazi n'amazu yubakitse neza.
Inzu ivugwa muri ino nkuru, uri aho iri, ubona ubwiza burimwo amazi n'amazu yubakitse neza.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abashinjacyaha bo ku rwego rw’igihugu baregeye urukiko bashaka gufatira inzu ihenze cyane y’umukobwa wa Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Kongo (Congo-Brazzaville), iri mu mujyi wa New York, mu burasirazuba bw’igihugu. Bavuba ko yaba yarayiguze mu mutungo umuryango we wibye leta ya Kongo ujya mw’iyozandonke mpuzamahanga.

Ikirego kireba Umuryango wa Perezida Denis Sassou Nguesso

Nk’uko ikirego kibyerekana, uyu muterugoli yitwa Claudia Sassou Nguesso. Yigeze no kuba mu nteko ishinga amategeko ya Kongo, n’umujyanama wa se umubyara mu birebana n’itangazamakuru n’itumanaho.

Mu 2014, yakoresheje abandi bantu, binyuze mu nzira ndende ziziguye, bamugurira inzu nini kandi nziza cyane y’agaciro k’amadolari miliyoni 7.1, kw’igorofa rya 32, mu muturirwa witwa Trump Tower wa Donald Trump. Bayishyuye ako kanya yose uko yakabaye n’inoti nyazo. Ikirego gisobanura ko hiyongeraho andi madolari 245.000, yishyuye imirimo yo kuyivugurura hagati y’umwaka w’2018 n’uw’2022, nyamara nta muntu uyibamo.

Minisiteri y’ubutabera ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko yose hamwe yavuye mu mutungo wa leta ya Kongo, Claudia Sassou Nguesso yanyereje no muri ruswa, awushora mw’iyezandonke. Hagati aho, nta cyaha ubutabera bw’Amerika bubishinjamo ikigo cy’ubucuruzi cya Donald Trump, “The Trump Organization.”

Perezida Nguesso ari ku butegetsi kuva mu 1979, hanyuzemo agahe gato k’imyaka itanu kuva mu 1992 kugera mu 1997 ubwo umukuru w’igihugu yari Pascal Lissouba. Imiryango iharanira uburenganzira bwa rubanda ihora imurega ruswa, kunyereza ibya leta, n’iyozandonke. Abana be nabo ni uko. Nko mu 2022, ubutabera bw’Ubufaransa bwafatiriye inzu ihenze y’umuhungu we witwa Denis-Christel Sassou Nguesso, mu nkengero z’umurwa mukuru Paris.

Ikibazo cy’inzu ya Claudia Sassou Nguesso i New York cyantangiye kuvugwa bwa mbere mw’itangazamakuru hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu 2019. Ni ubwa mbere minisiteri y’ubutabera igishyikirije urukiko ku kirego cy’iyezandonke mpuzamahaga. Irarusaba uburenganzira bwo “kuyifatira no kureba ikindi yayikoresha mu biteganywa n’amategeko.”


Si Ubwa Mbere Amerika Ikurikirana Abanyereza Imitungo y'Ibihugu

Claudia Sassou Nguesso si uwa mbere Leta zunze ubumwe z’Amerika ikurikiranyeho ibyaha cyo kunyereza iby’abandi no kubishora mw’iyezandonke, bihanwa n’amategeko yayo.

Mu 2006, FBI yagiye gusaka mu rugo rw’uwari visi-perezida wa Nijeriya Atiku Abubakar ruri mu nkengero za Washington D.C. ishakisha amadolari ibihumbi amagana (mu noti nyazo) yakekaga ko yari ahahishe, aturuka kuri ruswa no kunyereza ibya rubanda. Icyo gihe perezida wa Nijeriya yari Olusegun Obasanjo.

Mu 2014, ubutabera bwafatiriye mu mujyi wa Malibu muri leta ya California (mu burengerazuba bw’igihugu) inzu y’agaciro k’amadolari miliyoni 30 n’indi mitungo irimo imodoka zihenda cyane ya Teodoro Nguema Obiang, bakunze kwita Theodorin, umuhungu wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo. Theodorin ni na vizi-perezida wa Repubulika ya Gineya Ekwatoriyari. Abakurikiranira hafi bemeza ko azasimbura se, umaze imyaka 45 ku butegetsi, kuva mu 1979.

Mu 2014 na none, ubutabera bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika bwafatiriye imali y’amadolari miliyoni 458 y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Nijeriya, General Sani Abacha. Buvuga ko yari yarayanyereje ayahisha mu mabanki atandukanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu yandi mahanga.

Guhera mu 2015, kugera muu mwaka ushize, urukiko rwo ku rwego rw’igihugu i New York rwaburanishije imanza z’ikiswe FIFAgate. Zirimo abari abayobozi mu mashami atandukanye ya FIFA, ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, bashinjwa ruswa n’iyezandonke. Barimo babiri bahoze ari aba visi-perezida bayo, abayobozi ba CONCACAF, ishami rya FIFA ku mugabane w’Amerika ya ruguru, yo hagati na za Karayibe.

Mu 2016, urukiko rwo ku rwego rw’igihugu rw’i New York rwakatiye igifungo cy’imyaka ine Amiral Jose Americo Bubo Na Tchuto, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu mazi z’igihugu cya Gineya Bisawu, kubera ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’iyezandonke.

Na Tchuto yigeze kugerageza gukorera kudeta uwari umukuru w’igihugu, Perezida João Bernardo Vieira, mu 2008, ariko irapfuba. Yatawe muri yombi mu 2013 na Leta zunze ubumwe z’Amerika, ifatanyije na polisi y’igihugu cya Cap-Vert, arimo yitemberera mu bwato buhenze cyane mu mazi mpuzamahanga y’inyanja y’Atlantika ku nkenero za Cap-Vert, aza gufungirwa i New York. Yakatiwe afite imyaka 70 y’amavuko, ahabwa igihano gito kubera inyoroshyacyaha zo kwemera ibyaha no gufatanya 100% n’ubutabera, kandi abisabira imbabazi.

Mu mwaka ushize, uwari minisitiri w’imali wa Mozambike, Manuel Chang, yatangiye kuburana mu rukiko rwo ku rwego rw’igihugu nawe i New York, ibyaha bya ruswa, kunyereza ibya leta, n’iyezandonke. Yatawe muri yombi mu 2018 muri Afrika y’Epfo, yamushyize mu maboko y’ubutabera bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu kwezi kwa karindwi 2023

Forum

XS
SM
MD
LG