Uko wahagera

Abarwanyi ba ADF Bishe Abasivili 10 muri Teritwari ya Beni muri Kongo

Mu 2021 ingabo za Kongo n’iza Uganda batangije ubufatanye bwo kurwanya umutwe wa ADF, ariko ibyo ntibyawubujije gukomeza kugaba ibitero no kwica abaturage.
Mu 2021 ingabo za Kongo n’iza Uganda batangije ubufatanye bwo kurwanya umutwe wa ADF, ariko ibyo ntibyawubujije gukomeza kugaba ibitero no kwica abaturage.

Igitero cy’abarwanyi b’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) cyahitanye abasivili 10 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Emmanuel Kathembo Salamu, uyobora akarere ka Mangina kari muri teritwari ya Beni yavuze ko icyo gitero abarwanyi ba ADF bakigabye ahitwa Mangodomu bashaka kwiba imiti n’ibiribwa. Yavuze ko batwitse ikigo nderabuzama nyuma yo gusahura ibintu hafi ya byose byari biyirimo.

Uyu muyobozi yemeza ko byakozwe n’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi muri Uganda. Uyu mutwe ugizwe ahanini n’intagondwa za Kiyisilamu. Washinzwe mu 1995, ukaba waratangaje ko wabaye ishami rya Leta ya Kiyisilamu mu 2019.

Kapiteni Antony Mwalushayi, uvugira ingabo z’igihugu muri ako gace, yanze kwemeza umubare w’abapfuye ashimangira gusa ko babashije guhashya uwo mutwe banarokora abana b’abakobwa bane bari batwawe bunyago.

Nicaisse Kasereka, uyobora ihuriro ry’urubyiruko muri ako gace we yavuze ko ingabo za leta zageze ahabereye ubwo bwicanyi zitinze. Yagize ati “Abasirikari bacu hano Mangina nta n’imodoka bagira kugirango bihutire gutabara abaturage.”

Mu 2021 ingabo za Kongo n’iza Uganda batangije ubufatanye bwo kurwanya umutwe wa ADF, ariko ibyo ntibyawubujije gukomeza kugaba ibitero no kwica abaturage.

Forum

XS
SM
MD
LG