Uko wahagera

Judith Suminwa Tuluka Yagizwe Ministiri w'Intebe wa Mbere w'Umugore Wa Kongo


Judith Suminwa Tuluka, Ministiri w'intebe mushya wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo aramukanya na Prezida Felix Tshisekedi
Judith Suminwa Tuluka, Ministiri w'intebe mushya wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo aramukanya na Prezida Felix Tshisekedi

Ku nshuro ya mbere mu mateka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo igize ministiri w’Intebe w’umugore.

Uyu ni Judith Suminwa Tuluka wo mu ihuriro Union Sacrée, riyobowe na Prezida Felix Tshisekedi. Asimbuye kuri uwo mwanya Jean-Michel Sam Lukonde wari umaze iminsi yareguye kuri uwo mwanya, kugirango hashingwe giverinema nshya.

Itangazo rya Prezida Tshisekedi rigena Madamu Tuluka nka Ministiri w’Intebe ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Ibi bibaye nyuma y’amezi arenga atatu Tshisekedi atsindiye kuyobora indi manda mu matora yabaye mu kwezi kwa 12 umwaka ushize.

Tuluka ufite impamyabumenyi ihanitse mu by’ubukungu, yagiye ayobora za ministeri zitandukanye ku butegetsi bwa Prezida Tshisekedi. Mbere yo kugirwa umukuru wa guverinema, yari ministiri w’igenamigambi.

Mu byihutirwa agomba gukora, ni ugushinga guverinema izashyira mu bikorwa imigambi umukuru w’igihugu yasezeranije abaturage ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora Kongo indi manda y’imyaka itanu.

Prezida Tshisekedi w’imyaka 60, yatsinze ku majwi arenga 73 ku ijana. Hari benshi bemeza ko ayo matora yagaragayemo inenge nyinshi. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yo yemeza ko habayeho no kwiba amajwi.

Amashyaka amushyigikiye ari mu ihuriro “Union Sacrée” yanatsindiye imyanya irenga 90 ku ijana mu Nteko ishinga amategeko, biha ubwiganze busesuye Prezida Tshisekedi bwo gushyira mu bikorwa gahunda ye.

Kuva manda ye ya mbere yatangira, Prezida Tshisekedi yari yarasezeranyije ko azakora ibishoboka byose kugira ngo agarure amahoro mu gihugu, cyane cyane mu burasirazuba bwa Kongo. Intego kugeza ubu atarashobora kugeraho kubera intambara hagati y’imitwe itandukanye irimo n’umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce twinshi mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Forum

XS
SM
MD
LG