Uko wahagera

Perezida Kagame Avuga ko Amaze Kurambirwa Ibibazo bya Kongo Bihora Byegekwa ku Rwanda


Prezida w'u Rwanda, Paul Kagame, kumwe n'uwa Kongo, Félix Tshisekedi. Ino foto ni iyo mu 2019.
Prezida w'u Rwanda, Paul Kagame, kumwe n'uwa Kongo, Félix Tshisekedi. Ino foto ni iyo mu 2019.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko amaze kurambirwa ibibazo bya Kongo bihora bigerekwa ku Rwanda.

Ibyo yabigaragaje mu kiganiro yahaye amaradiyo abiri yo mu Rwanda. By’umwihariko, iki kiganiro cyanagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi, kigaruka ku mutekano muke umaze iminsi uvugwa mu burasirazuba bwa Kongo.

Ku bibazo by’imbere mu gihugu, Perezida Kagame yagarutse ku matora ategerejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 7, aho ari we wongeye gutangwa n’ishyaka rye rya FPR inkotanyi kuzarihagararira.

Perezida kagame uherutse kubwira abanyamuryango ba FPR inkotanyi ko bakwitegura gushaka undi uzamusimbura mu gihe kiri imbere, yongeye kugaruka kuri iki kibazo avuga ko igihugu kitazabura abandi bamusimbura.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku masezerano yagiranye n’igihugu cy’Ubwongereza avuga ko biri mu rwego rw’ubutabazi, ariko aramutse atakozwe nta kibazo yabigiraho.

Yaboneyeho guhishura ko hari n’ibindi bihugu, atavuze mu mazina, byifuje kuba byagirana n’u Rwanda amasezerano nk’aya, ko nta kibazo u Rwanda rwabigiraho.

Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo abantu bahora batindaho kijyanye n’uko u Rwanda rwamamaza ku makipe y’iburayi bamwe babyita ko ari ukwisumbukuruza kuko u Rwanda ari igihugu gikennye, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rumaze kubonamo inyungu nyinshi.

Ntibyari bimenyerewe ko umukuru w’igihugu yumvikana ku maradiyo yigenga akorera mu gihugu hagati.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Assumpta Kaboyi.

Perezida Kagame Avuga ko Amaze Kurambirwa Ibibazo bya Kongo Bihora Byegekwa ku Rwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:30 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG