Uko wahagera

Rwanda: Urukiko Rwanze Kwakira Ubujurire bw'Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne


Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne
Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne

Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire mu Rwanda yanze kwakira ikirego cy’umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga uzwi nka “Cyuma Hassan” ategeka ko igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi muri gereza yahanishijwe kiguma uko kiri.

Umunyamakuru “Cyuma Hassan” yari yatanze ikirego mu rukiko rw’ubujurire asaba gusubirishamo urubanza rwe mu ngingo nshya. Urukiko rwavuze ko ikirego cye nta shingiro gifite rutegeka ko uko urubanza rwaciwe rugomba guhama uko ruri mu ngingo zarwo zose.

Uretse igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi muri gereza, umunyamakuru “Cyuma Hassan” agomba no kuzishyura ihazabu ingana n’amafaranga 5.000.000. Mu iburanisha riheruka urukiko rwamuburanishije adahari.

Abanyamategeko Gatera Gashabana na Jean Bosco Seif Ntirenganya bamwunganira baravuga ko bagifite amahirwe yo kwiyambaza inkiko mpuzamahanga mu mugambi wo kubona ubutabera buboneye..

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwavuze ko uwatanze ikirego yanze kwitabira iburanisha ku bushake. Amakuru aturuka ku banyamategeko bamwunganira muri uru rubanza yo aremeza ko gereza imufunze ari yo yanze nkana kumusohora ngo ajye kuburana urubanza nk’uko “Cyuma Hassan” yabibabwiye bamusuye.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo inkiko z’u Rwanda zahamije uyu munyamakuru ibyaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga w’ubunyamakuru no gutambamira ibyemezo bya leta, rumukatira gufungwa imyaka irindwi y’igifungo n’ihazabu ya 5.000.000.

Uregwa ariko akomeza guhakana ibyaha akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Mu minsi ishize imiryango mpuzamahanga iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye ubutegetsi bw’u Rwanda guhagarika kwibasira abanyamakuru.

By’umwihariko ku munyamakuru Dieudonne Niyonsenga, iyo miryango igasaba ko ibikorwa by’iyicarubozo avuga ko akorerwa muri gereza afungiyemo byahagarara. Mu minsi yashize, “Cyuma Hassan” yazaga kuburana afite ibikomere mu gahanga akabwira urukiko ko bikomoka ku iyicarubozo akorerwa muri gereza.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:30 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG