Uko wahagera

Al Shabaab Yagabye Igitero ku Kigo cya Gisirikare muri Somaliya Hapfa 17


Abarwanyi ba Al-Shabaab
Abarwanyi ba Al-Shabaab

Muri Somaliya abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare n’abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu wa al-Shabaab kuwa gatandatu.

Icyo kigo cya gisirikare cyitwa Busley kiri mu karere k’amajyepfo y’ahitwa Shabelle mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Abashinzwe umutekano bavuze ko icyo kigo cyafashwe n’abarwanyi ba al-Shabaab kumara igihe gito. Bahateye bakoresheje abiyahuzi batwaye imodoka zirimo ibisasu biturikirizaho nkuko umusirikare wa Somaliya yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Gusa yanze ko amazina ye atangazwa kuko adafite uburenganzira bwo kuvugana n’itangazamakuru.

Yavuze ko abasirikare barindwi ba leta baguye muri icyo gitero cyahitanye n’abarwanyi 10 ba al-Shabaab. Abaturage babibonye bavuze ko al-Shabaab yatwise imodoka za gisirikare izindi ikazitwara

Al Shabaab yasohoye itangazo yigamba icyo gitero. Yavuze ko yishe abasirikare 57 ba leta. Uyu mutwe uhora utanga imibare iruta itangazwa na leta. Abategetsi bo muri Somalita ntibabonetse ngo bagire icyo bavuga kuri iki gitero.

Umutwe wa al Qaeda ufitanye isano na al-Shabaab umaze imyaka hafi 20 ugerageza guhirika ubutegetsi buriho muri Somaliya kugirango ushyireho leta igendera ku mategeko n’amahame ya kiyisilamu

Forum

XS
SM
MD
LG