Uko wahagera

Ingabo z'Ubuhinde Zacyuye Abashimusi 35 b'Abanyesomaliya


Ingabo z’Ubuhinde zirwanira mu mazi zacyuye abashimusi 35 b’Abanyesomaliya kuri uyu wa gatandatu zibashyikiriza polisi y’icyo gihugu iri mu mujyi wa Mumbai.

Ni nyuma y’iminsi 100 y’ibikorwa byo kurwanya ubujura n’ubushimusi bukorerwa mu gace gashyira uburasirazuba bw’Inyanja Itukura.

Ingabo z’Ubuhinde ni zo nyinshi zikomoka mu gihugu kimwe ziri mu gace k’ikigobe cya Aden n’igice cy’amajyaruguru y’Inyanja y’Abarabu.

Zafashe abo bashimusi mu cyumweru gishize bamaze amezi atatu bigaruriye ubwato bwitwa Ruen bwari buvuye ku cyambu cya Somaliya.

Ingabo zifatanyije n’iz’Amerika n’Uburayi zibanda ku kurinda amato anyura mu Nyanja Itukura akunze kwibasirwa n’abarwanyi b’Abahuti bashyigikiwe n’igihugu cya Yemeni.

Kugeza ubu aba bashimusi bamaze kugaba bibitero bigera kurin 20 ku mato anyura muri aka gace kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize.

Ibi bituma igiciro cy’ubwishingizi no gutanaga umutekano kuri ayo mato birushaho kwiyongera ku bigo mpuzamahanga bikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa.

Byatumye kandi amato yikoreye ibicuruzwa ahitamo kunyura inzira ya kure nkuko bitangazwa n’ingabo z’Ubuhinde zirwanira mu mazi. Zemeza ko icya kabiri cy’amato yanyuraga muri aka gace kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe gisigaye cyerekeza mu gice cy’amajyepfo y’Afurika kubera ibitero by’abarwanyi b’Abahuti bavuga ko bifatanyije n’Abanyepalestina mu ntara ya Gaza

Forum

XS
SM
MD
LG