Uko wahagera

Nijeri: Abasirikare 23 Baguye mu Gico cy'Abajihadiste


Muri Nijeri, abasirikare ba leta baguye mu gico cy’abajihadisite. Guverinoma ivuga ko abasirikare bayo byibura 23 bishwe, abandi 17 barakomereka.

Igico cyabereye mu ntara ya Tillabéri, mu burengerazuba bw’amajyepfo y’igihugu, hafi y’imipaka ya Mali na Burkina Faso. Abantu barenga ijana bari mu mamodoka no ku mapikipiki bakubise mu mutego ingabo z’igihugu bararasana. Leta ya Nijeri isobanura ko n’abajihadisite byibura 30 baguye mu mirwano.

Kuva mu kwezi kwa karindwi 2023, Nijeri iyobowe n’abasirikare bayobowe na Jenerali Abdourahamane Tiani. Bakoze kudeta bizeza abaturage ko bagamije kugarura umutekano mu gihugu no gutsemba imitwe y’abajihadisite. Ariko kugeza ubu ntakirahinduka, ibitero birakomeza. Bityo, nko mu kwa mbere gushize, abasivili 22 barishwe mu mudugudu witwa Motogatta, mu ntara ya Ouallam, mu majuaruguru ya Tillabéri.

Iyi mitwe irimo Al-Qaida n’uwa Leta ya Kisilamu muri Sahara Ngali (EIGS mu magambo ahinnye). Naho ku rundi ruhande rw’uburasirazuba bw’amajyepfo ya Nijeri, hafi y’umupaka na Nigeriya, hayogojwe n’imitwe ya Boko Haram n’uwa Leta ya Kisilimu muri Afrika y’Uburengerazuba (Iswap mu magambo magufi).

N’ubwo bimeze gutyo, leta ya Nijeri yacanye umubano wa gisirikare n’ibihugu bibiri bikomeye byafashaga leta kurwanya iyi mitwe. Ubufaransa bwari buhafite abasirikare bahahora 1,500. Barangihe kuvayo bose mu kwezi kwa 12 gushize.

Kuva mu 2012, Leta zunze ubumwe z’Amerika ifiteyo abasirikare 1,100. Ku wa gatandatu ushize, guverinoma ya Nijeri yavuze ko bahari mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibategeka gutangira kuyivira mu gihugu ako kanya. Ku rundi ruhande, Nijeri yatangiye gutsura cyane umubano n’Uburusiya, Turkiya, na Irani. (Reuters, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG