Uko wahagera

Kagame: U Rwanda Ntiruzihanganira Uzashaka Guhungabanya Amahoro


Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko uzashaka guhungabanya amahoro igihugu gifite atazihanganirwa. Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu kuri iki cyumweru.

Aya masengesho yabereye i Kigali mu nzu mberabyombi ya Convention Center. Abayobozi bakuru b’igihugu, barimo Perezida Paul Kagame, bashimiye Imana ibyo imaze gukorera u Rwanda kandi bayisaba ngo irufashe gukomeza kujya imbere, mu mwaka mushya uba utangiye.etse abayobozi bakuru b’igihugu, aya mesengesho yitabiriwe n’abahagarariye amadini anyuranye akorera mu Rwanda ndetse no mu bihugu byinshi byiganjemo iby’Afurika. Ni amasengesho ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye aya masengesho, Perezida Kagame yavuze ko Imana yaremye abantu bose bareshya, bityo ko nta n’umwe ukwiye kwereka Abanyarwanda uko bagomba kubaho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:15 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG