Uko wahagera

Umunyamakuru Cyuma Hassan Yasubirishijemo Urubanza ku Mpamvu z'Akarengane


Niyonsenga Dieudonne
Niyonsenga Dieudonne

Mu Rwanda, umuyobozi w’ikinyamakuru Ishema TV, Niyonsenga Dieudonné, yanze kuburana kubera ibikorwa by’iyicarubozo avuga ko yakorewe muri gereza ya Nyarugenge i Kigali afungiyemo. Yasubirishijemo urubanza rwe ku mpamvu z’akarengane nk’uko abivuga. Aregwa ibyaha byo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru.

Dieudonne Niyonsenga bakunze kwita “Cyuma Hassan” yinjiye mu cyumba cy’urukiko arinzwe cyane. Umwitegereje kw’isura aramwenyura kandi arakomeye ariko afite ibikomere mu gahanga bitarakira.

Ibyo bikomere ni byo byabaye icyafatwa nk’intandaro yo kwanga kuburana urubanza. Yabwiye urukiko ko afunzwe mu buryo bwa kinyamaswa. Cyuma yasobanuye ubuzima bwe muri gereza ya Nyarugenge yita mu “Kuzimu/mwobo” n’ikiniga cyinshi cyivangaga n’amarira. Akimara kumva umwirondoro we yahise asaba kumenya n’umwirondoro w’umucamanza umuburanisha.

please wait

No media source currently available

0:00 0:07:17 0:00

Habaye uguterana amagambo. Cyuma, ati: “Ko nabibwiye mwebwe muri ba nde?” Umucamanza nawe, ati: “Urashaka kumenya amazina yanjye ngo bikumarire iki?” Cyuma: “Numvaga banzana imbere y’umucamanza utari umunyapolitiki.”

Ni amagambo yarakaje cyane umucamanza. Ahita amubaza: “Uri tayari kuburana cyangwa nturi tayari”? Cyuma yasubije ko atiteguye kuburana. Yavuze ko amatwi ye yapfuye kubera kumukubita inshyi kandi ko yahumye kubera kumufungira aho yise mu mwobo hahora hajenga amazi.

Cyuma yari yambaye amadarubindi y’indwara z’amaso. Yasabye umwanya wo gusobanura mu buryo bwimbitse ibikorwa by’iyicarubozo avuga bimukorerwa muri gereza. Ati: “Ubuzima mbayemo, iyicarubozo mbayemo, ntabwo mfungiwe muri gereza mfungiwe mu mwobo, mu buryo bwa nyabwo munyemereye mwampa uwo mwanya kubera ibikomere natewe n’ubutegetsi.” Yaboneyeho umwanya wo kugaragariza umucamanza ibisebe afite mu gahanga. Umucamanza na we ati “Ndumva ko ibyo muvuga ubushinjacyaha bwabyumvise niba ari byo koko, dusabe n’abo bo muri gereza gufata ibyemezo bikenewe.”

Abanyamategeko bunganira Cyuma, Gatera Gashabana na mugenzi we Jean Bosco Seif Ntirenganya, bavuga ko ibikorwa by’iyicarubozo gereza imukorera babigejeje ku nzego zibishinzwe zirimo n’urwego rwabo rushinzwe abunganira abandi mu nkiko. Gatera ati “twakibwiye ukuriye urugaga rwacu kandi yatubwiye ko yakiganiriye n’abandi barenze abo tuvuga hano.”

Bavuze ko kenshi bajya kumusura muri gereza ariko inyandiko bamushyiriye abamurinda bakazibambura. Gashabana, ati: “Batubwira ko baba bashaka kubanza kuzisoma”.

Umunyamategeko Seif Ntirenganya na we, ati “Baranadusaka c’est Scandaleux ( ni akaga), kuko biba ku bafungwa bamwe si kuri bose?. Ntabwo ari chantage turi abafasha b’ubutabera. Uyu munsi tumubonana ibikomere mu gahanga, nyamara ubushize byari ni ibisebe batinya ko yaza mu rukiko bakabazwa aho yabivanye.”

Abo mu muryango wa Cyuma, barimo Se umubyara Pirimiyani Rukebesha, bumvaga imiburanire bakimyoza. Ibisubizo by’umucamanza mu rurimi rw’Ikinyarwanda kivanzemo n’Igifaransa cyinshi byakunze kuzamura ibitwenge mu rukiko. Uko abasivili basekaga ni na ko abacunga Cyuma bisangaga muri uwo mujyo.

Cyuma Hassan, wayoboraga Ishema TV, araregera gusubirishamo urubanza bundi bushya ku ngingo nshya ku mpamvu we n’abamwunganira bita ‘iz’akarengane’. Aregwa ibyaha byo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gutambamira ibyemezo bya leta.

Mu gusubirishamo urubanza, Ijwi ry’Amerika ryamenye ko mu ngingo bazatanga harimo imbwirwaruhame yavuzwe n’umwe mu badepite, Christine Murebwayire, amucira urubanza nyamara rukiri mu rukiko. Yabibwiraga abanenyeshuli biga kuri kimwe mu bigo Cyuma yizeho mu karere ka Gakenke.

Naho ku miburanire ya none Bwana Pirimiyani Rukebesha ubyara uyu munyamakuru akabwira Ijwi ry’Amerika uko yayakiriye.

Mu mbago z’urukiko bigaragara ko umunyamakuru Dieudonee Niyonsenga alias “Cyuma Hassan” arinzwe bikomeye n’abagaragara ndetse n’abatagaragara. Ubwo umunyamakuru mugenzi we yageragezaga kumusuhuza umwe mu bacungagereza bari bafite imbunda yamwihanangirije amubwira ko bitemewe kandi ko Cyuma mu magambo ye ari “Tres dangereux”, ni ukuvuga umuntu uteye ikibazo ku gihugu. Ati mbese Cyuma uramuzi “undi ati “Oya mwumva gutyo”. Umucungagereza ati “ Basi ntunasoma mu binyamakuru?

Urubanza ruzaburanishwa ku itariki ya gatandatu z’ukwezi gutaha.

Forum

XS
SM
MD
LG