Uko wahagera

DRC: Abaharanira Uburenganzira bwa Muntu Basaba Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora Kwegura


Denis Kadima umukuru wa CENI muri Kongo
Denis Kadima umukuru wa CENI muri Kongo

Muri Kongo, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Kivu ya ruguru arasaba ko bwana Denis Kadima, umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, yakweguzwa ku mirimo ye bityo akana fungwa agakurikiranwa n’ubutabera yewe n’ibyavuye mu matora bigateshwa agaciro.

Ibi byavugiwe kuri uyu wa kabiri mu kiganiro aya mashyirahamwe yagiranye n’itangazamakuru mu mujyi wa Goma. Ni nyuma y’uko abagize inzego z’umutekano zitabemereye kujya mu myigaragambyo bari bateganyije uyu munsi.

Abapolisi, n’abasirikare bari bakwijwe mu mihanda yose igize umujyi wa Goma ku buryo ntawagerageje kwigaragambya nkuko byari byateguwe. Gusa nanone, akazi kose kakorwaga nk’ibisanzwe mu duce twose tugize umujyi wa Goma.

Aya mashyirahamwe avuga ko amatora yabaye muri Kongo, atakozwe mu mucyo kubera ubujura bwinshi bwayagaragayemo, ibintu bavuga ko byakozwe nk’uko byari byateguwe n’ubutegetsi buriho.

Aya mashyirahamwe yumvikanisha ko komisiyo y’amatora itashoboye gutegura amatora anogeye buri munyekongo wese nkuko byari byitezwe mu baturage, cyane rubanda rugufi. Bimwe muri ibyo byari bikubiye mu ibaruwa basomeye imbere y’abanyamakuru.

Ayo mashyirahamwe asaba abayobozi b’iyi komisiyo y’amatora bagomba gukurikiranwa n’ubutabera. Serges Hamuli, umuyobozi wungirije wa sosiyete sivile mu mujyi wa Goma yabwiye ijwi ry’Amerika ko CENI idafite ubunararibonye bwo kuyobora no gutegura amatora.

Aya mashyirahamwe kandi arasaba urukiko rw’ikirenga rusesa imanza muri republika ya demokarasi ya Kongo gutesha agaciro ibyavuye mu matora yo kuri 20 uku kwezi kuko ibirimo bitizewe habe n’agato.

Nubwo ibi bivugwa n’aya mashyirahamwe na za sosiyete sivile zo mu ntara, hari abatabibona uko. Sankara Bin Kartumwa, umusesenguzi wa politike ya Kongo yabibwiye ijwi ry’Amerika.

Mu cyumweru gishize ubwo amatora yarangiraga, abakandida batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bishyize hamwe bahamagarira abanyekongo bose kutemera ibizava mu matora nabo bavuga ko atakozwe mu mucyo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa umurwa mukuru wa RDC bwana Denis Kadima uyoboye CENI atera utwatsi ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ihuriro ry’abakandida batavuga rumwe rivuga ko nta na rimwe rizemera ibizatangazwa na CENI igihe hatabayeho andi matora. Kuri uyu wa gatattu tariki 27, iryo huriro rirateganya gukora imyigaragambyo mu gihugu hose risaba ko aya matora yateshwa agaciro, bityo hagakorwa andi anyuze muri demokarasi.

Biteganijwe ko amajwi yavuye mu matora azatangazwa by’agateganyo ku i tariki 31 uku kwezi. Gutangazwa burundu bikazakorwa tariki 10 ukwezi kwa mbere muri 2024 nk’uko biri muri kalendari ya Komisiyo y’amatora, CENI.

Forum

XS
SM
MD
LG