Uko wahagera

Abaciye Imanza muri Gacaca Baregwaga Gukoresha Inyandiko Mpimbano Barekuwe


Zimwe mu nyangamugayo zaciye imanza za Gacaca mu karere ka rubavu Rubavu
Zimwe mu nyangamugayo zaciye imanza za Gacaca mu karere ka rubavu Rubavu

Mu Rwanda mu karere ka Rubavu, bamwe bashinjwanga gukoresha inyandiko mpimbano zigira umwere Ntarabarimfasha Ildephonse ukekwaho kwica ababyeyi ba Madamu Uwacu Julienne wabaye Ministiri mu Rwanda kuri ubu barafunguwe.

Mu kwezi kwa Munani ni bwo Ijwi ry’Amerika yakoze inkuru ku witwa Ntabarimfasha Ildephonse ufungiwe muri gereza ya Rubavu ushinjwa na Madamu Julienne Uwacu kumwicira ababyeyi be muri 1994. Aba bari batuye mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu, icyo gihe yitwaga Mutura.

Icyakora Urubanza rwaciwe n’inyangamugayo za Gacaca za Mugongo C zahanaguyeho Bwana Ntabarimfasha icyaha cyo kwica ababyeyi ba Madamu Uwacu, nyuma y’iperereza bari barakoze ahubwo izi nyangamugayo zigasanga umuryango we warishwe n’abasirikare bari baturutse muri ISAR Tamira. Ubu ni RAB ya Mudende.

Mu kwezi kwa Karindwi ni bwo. Mushiki wa Ildephonse Ntabarimfasha yatawe muri yombi, hamwe n’ inyangamugayo za Gacaca ya Mugongo C zigera kuri Esheshatu zitabwa muri yombi mu kwezi kwa Karindwi, bashinjwa guhimba inyandiko igira umwere uyu bwana Ntabarimfasha.

Gusa nyuma yo gusanga nta shingiro ibyaha izi nyangamugayo ziregwa, urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Musanze, rwategetse ko barekurwa ku itariki ya 13 z’ukwezi bwa Cyenda. Ijwi ry’Amerika mu buryo bugoye yagerageje kuvugana na bamwe muri zo kuko bakomeza gutinya kuvugana n’intangazamakuru.

Mu byo bahamirije Ijwi ry’Amerika kandi bakomeza kwemeza ko Ntabarimfasha Ildephpnse arengana.

Ibyo Uwacu Julienne akomeza gushinja ko izi nyangamugayo zahimbye inyandiko ishinjura bwana Ntabarimfahsa zikomeza kubihakana. Ahubwo bagatabaza Perezida wa Republika kubarenganura kuko n’ubwo bafunguwe bakomeza kugira impungege ko bashobora kongera gufungwa.

Mu bikomeje gutera aba baturage inkeke, bavuga ko bakomeza gufungwa bya buri gihe nyamara barengana ariko kandi ari n’ab’amikoro make. Bemeza ko bimaze kubagiraho ingaruka zikomeye.

Ikindi basaba bashyizeho umwete, bafatiye ko na bo barenganuwe, ni uko Ntabarimfasha Ildephonse na we yabona ubutabera.

Icyakora biteganijwe ko haramutse habonetse ibindi bimenyetso bishinja izi inyangamugayo za Gacaca zivugwahho ko zagize umwere Ntabarimfasha, zakongera zigasubira imbere y’ubutabera.

Abaturage batuye mu murenge wa Mudende no mu duce tuwegereye, na bo basaba ko aba baturage bareka gukomeza gusiragizwa mu manza kuko bikenesha kandi bituma imiryango yabo ibura amahwemo.

Izi nyangamugayo za Gacaca zari zifunzwe iminsi 30 y’agateganyo aho bari bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; gukoresha igitinyiro hamwe no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:37 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG