Uko wahagera

Ikipe y'Abakobwa ya Basket y'u Rwanda Yatsinze iya Uganda 66-61


Rwanda Uganda Afrobasket Kigali
Rwanda Uganda Afrobasket Kigali
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda imaze gutsinda iya Uganda mu mukino wa kimwe cya kane k’irangiza ku manota 66 kuri 61. Ni mu mukino w’intoki wa Basketball, mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika k’ibihugu ku makipe y’abagore. Bityo, ikipe y'u Rwanda izakomeza muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa. Ikipe y'u Rwanda izahura na Nijeriya.
Mu yindi mikino ya kimwe cya kane k’irangiza yabaye kuri uyu wa gatatu, ikipe y’igihugu ya Senegali yasezereye Kameruni iyitsinze amanota 80 kuri 77 mu mukino watangiye i saa sita. Indi kipe yakatishije itike ya kimwe cya kabiri k’irangiza ni Mali yakuyemo Gineya.
Imikino ya kimwe cya kabiri k’irangiza muri iri rushanwa ry’Afrobasket ku makipe y’abagore iteganyijwe kuri uyu wa Kane, na ho umukino wa nyuma ukazaba ku wa Gatandatu tariki 5 y’uku kwezi kwa 8, 2023.

Forum

XS
SM
MD
LG