Uko wahagera

Intambara Hagati Ya M23 N'Imitwe Yiswe Wazalendu Mu Burasirazuba Bwa Kongo


Abarwanyi b'umutwe wa Nyatura mu 2022
Abarwanyi b'umutwe wa Nyatura mu 2022

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwara gisirikali ishyigikiwe na leta izwi nka Wazalendu mu teritware za Rutshuru na Masisi muri Kivu ya ruguru.

Iyi mirwano yatumye abaturage bata ingo zabo.

Iyo mirwano yatangiye mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu wa Mbere muri grupema ya Bukombo ahagana muri lokalite ya Bwiza ahahoze hari ibyicaro bikuru by’umutwe wa M23.

Aha M23, yatanye mu mitwe n’abarwanyi bagize imutwe wa CMC Nyatura na Mai-Mai.

Ibi byemezwa na Shukuru Sarusaza Kingston umuturage wo muri grupema ya Bukombo akaba anahagarariye Sosiyete sivile muri ako gace.

Uyu yongeyeho ko iyo mirwano yakomerekeyemo abantu benshi, abandi barapfa, ndetse n’amatungo menshi arimo inka n’ihene arasahurwa.

Usibye mu teritware ya Rutshuru, imirwano yanabaye mu teritware ya Masisi ihana umupaka n’iya Rutshuru.

Muri grupema ya Bashali Kaembe, na ho, ibitero bikomeye byateye abaturage barenga 1,000 baturiye uduce twa Nturo, Kilorirwe, Kausa, Nyamitaba, Rushinga kuva mu byabo berekeza ahakiri umutekano. Aha naho, umutwe wa Nyatura warwanaga na mitwe na M23.

Nubwo abaturage n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yemeza ko M23 ari yo irimo kugaba ibitero ishaka kwigarurira ibirindiro byayo yahozemo, bamwe mu baturage baturiye utwo duce turimo kuberamo imirwano barashinja ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba kurebera.

Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugisha abayobozi mu mutwe wa M23 ntibyadukundira. Ni nako byagenze ku bagize iyi mitwe yiswe Wazalendu.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:38 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG