Uko wahagera

Repubulika ya Demokarasi ya Kongo Yijihije Imyaka 63 Ibonye Ubwigenge


Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ageza ijambo ku baturage.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ageza ijambo ku baturage.

Ubusanzwe ku munsi w’isabukuru y’ubwigenge bwa Kongo akazi karahagarikwa mu gihugu hose abantu bakirirwa mu ngo zabo. Ariko uyu munsi si ko byari bimeze mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Kuva mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa gatanu ibikorwa byose by’ubucuruzi byarimo gukorwa nk’ibisanzwe. Mu mihanda urujya n’uruza rw’abagenzi rwari nk’ibisanzwe. Gusa amashuri yaba aya leta n’ayigenga imiryango yiriwe ifunze mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi w’ubwigenge.

Mu nsegero zitandukanye, Abakirisitu bakoraniye hamwe mu kuramya no gushima imana bafite umugambi umwewo gushyira igihugu mu masengesho.

Kuri iyi nshuro ya 63 benshi Abanyekongo bo mu ntara ya Kivu ya ruguru baganiriye n'ijwi ry’Amerika, bavuga ko kugeza ubu nta bwigengenge nyakuri Kongo irabona kubera ibibazo by'intambara z'urudaca bahoramo.

Mw’ijamabo umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi yagejeje ku baturage kuri uyu munsi, yabibukije ko bagomba gusigasisira indangagaciro zikwiriye mu rwego rwo gutanga icyizere cy’ejo hazaza kuri buri wese.

Umukuru w’igihugu yagarutse ku bibazo by’umutekano muke ugaragara mu burasirazuba bw’igihugu, ahamagarira abaturage gushyira imbaraga mu kurangiza ikibazo cy'umutekano muke no gushyira hamwe baharanira amajyambere arambye kuri bose.

Kuri iyi tariki ya 30 ya buri kwezi kwa gatandatu muri Kongo hibukwa intwari zose muri rusange zirimo uwabaye minisitiri w’intebe wa mbere Emery Patrice Lumumba, Joseph Kasavubu wabaye umukuru w’igihugu wa mbere, barwaniriye ko Kongo yegera k’ubwigenge nyabwo ndetse bagatakaza ubuzima bwabo ku nyungu za rubanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG