Uko wahagera

Rwanda: Umuntu Umwe muri Babiri Barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi aba Afite Indwara zo mu Mutwe.


Umwe mu bitangira bushake ariko afasha uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994 afise ibibazo vy'ihahamuka
Umwe mu bitangira bushake ariko afasha uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994 afise ibibazo vy'ihahamuka

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu umwe muri babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aba afite indwara imwe cyangwa nyinshi zo mu mutwe. Ibi bivuze mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda ku nshuro ya 29.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko iki kibazo kibasiye cyane abarokotse Jenoside abo bireba bose kugira uruhare mu gufasha abazahura n’ihungabana.

Mu kiganiro kihariye Muganga Iyamuremye Jean Damascène ukuriye agashami gashinze ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yahaye Ijwi ry’Amerika, yasobanuye ko kugeza ubu ahantu hose hazabera igikorwa cyo kwibuka bamaze kuhageza ibikoresho ndetse n’abakozi bashobora gufasha uhuye n’ihungabana.

Iyi ministeri ivuga ko mu bigo Nderabuzima bigera kuri 500 bifite abantu bahugurirwe gufasha abahungabanye. Yongeraho ko mu gihugu hose abajyanama b’ubuzima bagera ku 6,000 nabo bafite ubwo bumenyi.

Ministeri y’ubuzima igaragaza ko mu myaka igera ku 10 ikurikirana guhera mu 2012 kugeza umwaka ushize, abantu bari hagati 2,500 na 4,000 ari bo bagize ikibazo cy’ihungabana mu gihe cy’Icyumweru cyo kwibuka.

Muganga Iyamuremye avuga ko izo ndwara zo mu mutwe zugarije cyane abacitse ku icumu kurusha abandi. Uyu muganga agira inama Abanyarwanda bose kugana amavuriro kugirango bivuze indwara zirimo n’izihungabana.

Bamwe mu bacitse ku icumu bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bagaragaje ko muri ibi bihe bahura n’ihungabana kurusha indi minsi. Hari abacitse ku icumu bagaragaza ko ubukene buriho ubu na bwo buri mu bibongerera ihungabana.

Muganga Iyamuremye asobanura ko mu bushakashatsi bakoze mu 2018 basanze abanyarwanda hafi batatu n’ibice bitandatu ku ijana babana n’ihungabana. Ku bacitse ku icumu ihungabana riri ku kigero hafi 8 ku ijana.

Naho abafite agahinda gakabije bangana 11.9 ku ijana mu baturage bose byagera mu barokotse bakagera kuri naho 35.6 ku ijana. RBC isobanura ko kwibuka mu kivunge cy’abantu byagaragaje umubare munini w’abahungabana.

Muganga Iyamuremye yavuze ko mu 2020 ubwo hashyirwagaho ingamba zo kwibukira mu ngo no mu Midugudu hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, umubare w’abahungabanye mu cyunamo wagabanyutse ugera kuri 606 no mu mwaka wa 2021 ugera kuri 964 mu gihugu hose, uvuye ku 3,000 byariho ibikorwa byo kwibuka bikibera muri stade.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Bizimana Jean Damascène, nawe aherutse gutangaza ko uretse gushyiraho gahunda yo kwibukira mu midugudu hanashyizweho n’amasaha atatu yagenewe gahunda y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kugabanya ko byatinda bikongera umubare w’abahungabana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG