Kuri uyu wa Kane mu Rwanda urukiko rw’ubujurire rwategetse ko Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza afungwa imyaka 17 n’igice ndetse akazatanga ihazabu ya miliyoni 4 z’amafaranga.
Ubutabera bw’u Rwanda bwamuhamije ibyaha byo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Ibyaha aregwa arabihakana.
Umunyamkuru w'ijwi ry'Amerika, Eric Bagiruwubusa yari mu rukiko ategura inkuru ikurikira.