Uko wahagera

REG Itsinze Kwara Falcons Mu Mukino Wayo wa Mbere wa BAL 2023


Umukinnyi Adonis Filer atsindira ikipe ye ya REG
Umukinnyi Adonis Filer atsindira ikipe ye ya REG

Ikipe ya REG ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya BAL imaze gutsinda Kwara Falcons yo muri Nijeriye ku manota 64 kuri 48. Ni mu mukino wa kabiri w'irushanwa rya BAL ryaraye ritangiye i Dakar muri Senegal.

REG ni imwe mu makipe atandatu ari mu itsinda rya Sahara akinira muri Senegal.

Muri uyu mukino wo kuri iki cyumweru REG yatangiye irushwa ariko mu minota mike ya kata ya mbere izakwisubiraho iyobora umukino kugeza urangiye.

REG ije muri iri rushanwa ku nshuro ya kabiri, itsinzi yayo iyikesha abakinnyi barimoDelwan Graham watsinze amanota 16, akurikirwa na Cleveland Joseph watsinze amanota 14 na Adonis Filer winjije amanota 10.

Umwaka ushize REG yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya Sahara ariko iviramo muri kimwe cya kane k'irangiza isezerewe na Forces Armées et Police (FAP) yo muri Kameruni i Kigali mu Rwanda.

Ikipe ya REG
Ikipe ya REG

Ku ruhande rwa Kwara Falcons, iyi kipe ni umushyitsi muri iri rushanwa rya BAL ikaba itozwa na Baba Jibril wigeze no kuyikinira. Ifite igikombe kimwe cya shampiyona yo mu gihugu yatwaye mu mwaka ushize wa 2022. Abakinnyi iyi kipe igiye guserukana biganjemo abenegihugu bongewemo umukinnyi umwe w'umunyamahanga ari we A. J. Wilson w'Umunyamerika. Uyu, hamwe na Jawad Adekoya ni bo bakinnyi bigaragaje cyane haba mu mikinire no kwinjiza amanota menshi.

Ikipe ya Kwara Falcons
Ikipe ya Kwara Falcons

Umukino ukurikira wa REG uzaba kuwa Kabiri aho izahura na ABC yo muri Koti Divuwari yaraye itsinze umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsinda AS Douanes yo muri Senegal.

And Makipe ari muri iri tsinda rya Sahara arimo US Monastir yo muri Tuniziya na Stade Malien yo muri Mali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG