Uko wahagera

Biden Ashyigikiye Icyifuzo Cy'Afurika Cyo Kugira Umwanya Uhoraho Muri Loni


Perezida Joe Biden mu nama yiga ku cyerekezo 2063 cy'Afurika
Perezida Joe Biden mu nama yiga ku cyerekezo 2063 cy'Afurika

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe amaze kwemerera abayobozi b'Afurika ko ashyigikiye ko Afurika igira umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano no mw'itsinda ry'bihugu bikize bigize G20.

Yavuze ko Afurika ikwiriye kugira umwanya ku ntebe zose ziganirirwamo ibibazo byugarije isi.

Yabivugiye mu nama ihuje abayobozi b’Afurika n’Amerika ikomeje igeze ku munsi wayo wa nyuma.

Iyi nama iriga ku ruhare rw'Amerika mu gushyigikira icyerekezo cya 2063 cy'Umuryango w'Afurika yunze ubumwe. Iki cyerekezo gitanga ishusho y’uko uko umugabane w’Afurika ukwiye kuzaba umeze muri icyo gihe. Kigamije kugeza Afrika ku bukungu n'iterambere byihuse.

Perezida Joe Biden yongeye gushyimangira ko igihugu cye kinjiye mu mubano n’ibihugu by’Afurika bidasubirwa. Yavuze ko Amerika igiye gushora muri uwo mugambi w’Afurika akayabo k’amadolari angana na miliyari 55.

Ni muri iyo ntumbero yasezeranyije abayobozi b’Afurika barenga 50 ko agiye gusaba ko amadeni ibihugu by’Afurika bibereyemo andi mahanga n’imiryango mpuzamahanga ahanagurwa, amafranga yajyaga mu kwishyura ayo madeni agakoreshwa mu guteza imbere abanyafurika n’ibihugu by’Afurika.

Ikindi yavuze nuko agiye gusaba inteko ishinga amategeko y’Amerika kuguriza ikigega mpuzamahanga cy’isi amafranga angana na miliyari 21 z’amadolari yagurizwa ibihugu bidafite amahirwe yo kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Perezida Joe Biden na mugenzi we Macky Sall wa Senegal
Perezida Joe Biden na mugenzi we Macky Sall wa Senegal

Avuga mu izina rya bagenzi be Perezida Macky Sall wa Senegali ari nawe uyoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri iki gihe yashimiye Perezida Biden ku kuba yemeye gushyigikira icyifuzo cy’Afurika cyo kubona umwanya uhoraho muri Loni.

Yagaragarije prezida Biden ibyifuzo bitandatu Abanyafurika bifuza ko byashyirwamo ingufu mu gufasha guteza imbere uwo mugabane n’abawutuye.

Ibyo byifuzo birimo gushyigikira ibikorwa by’amahoro n’umutekano no gufashya guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba, gufasha gukemura bimwe mu bibazo byasizwe n’ingaruka z’ibyorezo byibasiye isi, guteza imbere ibikorwa remezo, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa no gukuraho ibihano byagiye bifatirwa ibihugu by’Afurika.

Avugana n'Ijwi ry'Amerika, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko hari byinshi bungukiye muri iyi nama.

Yagize ati "Icy'ingezi dukuye muri iyi nama n'ubushobozi bwo gucuruzanya, isoko ry'Amerika, kwemererwa kugurisha ibikorerwa iwacu hano nta misoro no kuba abashoramari b’Abanyamerika biteguye kuza gushora imari mu bihugu byacu. Ikindi gishimishije nuko Amerika n’Abanyamerika biyemeje gufatanya natwe mu kubaka ibikorwa remezo. Ibyo n’ingenzi cyane kuri twe. Muri make ibintu bine dukuyemo bishingiye ku ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ubufatanye mu by’umutekano no guhangana n’imitwe y’iterabwoba."

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda n'umunyamakuru Abdushakur Abud w'Ijwi ry'Amerika
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda n'umunyamakuru Abdushakur Abud w'Ijwi ry'Amerika

Ibindi biganiro biteganijwe mbere yuko iyi nama isozwa birimo imiyoborere myiza, demukarasi, uburenganzira bwa muntu, ubutabera n’iyubahirizwa ry’amategeko, umutekano n’uburyo bwo kubaka amahoro arambye ku mugabane w’Afurika.

Mu gusoza umunsi wa none Perezida Biden arongera ayobora inama ku kibazo cyo kwihaza mu biribwa bibanda cyane kw’igabanuka ry’inyongeramusaruso byatewe n’intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine.

Ibiganiro byo ku munsi w’ejo byibanze ahanini k’ubucuruzi, ubuhahirane n’ishoramari hagati y’Amerika n’ibihugu by’Afurika.

Ibyo biganiro byari byatumiwemo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bikomeye barenga 300 b’Afurika n’Amerika kugirango bigire hamwe uko banoza imikoranire mu gushyiraho ibyankenerwa mu kwihutisa ishoramari ku mugabane w’Afurika.

Ishoramari Amerika yifuza gushora muri Afurika rizibanda ku nzego z’ubuzima, ibikorwa remezo, ingufu, ubuhinzi n’iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG