Uko wahagera

U Rwanda n'Amerika Byasinye Amasezerano y'Ubufatanye Mu Kirere


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda I Washington
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda I Washington

Ku munsi wa mbere w’inama ihuza abayobozi b’Afurika n’Amerika hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu kirere hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu bibiri bya Afurika; ari byo u Rwanda na Nijeriya.

Ibi bihugu by’Afurika bibaye ibya mbere bishyize umukono kuri ayo masezerano. Umuyobozi w’ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe ibijyanye n’ibyogajuru n’ubumenyi bw’ikirere Bill Nelson yavuze ko aya masezerano agamije gushyigikira ikoreshwaneza ry’ikirere no guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki kinyejana cya 21.

Aya masezerano azwi nka Artemis agamije kugena uburyo ibihugu byo kw’isi bikoresha neza ikirere igihe bikora ubushakashatsi mu kirere.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Colonel Francis Ngabo uyobora ikigo gishinzwe n’isanzure na ministiri wa Nijeriya ushinzwe ikoranabuhanga imbere y’umuyobozi wa NASA Bill Nelson.

Muri uwo muhango Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yibukije ko u Rwanda rwashinze ikigo gishinzwe isanzure mu myaka ibiri ishize kugirango gifashe mu gukora ubushakashatsi buzafasha mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye na Leta zunze ubumwe z’Amerika buzafasha mu guteza imbere umuvuduko w’ubushakashatsi mu by’ikirere. Muri uyu muhango harimo kandi Perezida Paul Biya wa Kameruni.

Intumwa zihagarariye u Rwanda na Nijeriya zisinya ku masezerano y'ubufatanye na :eta zunze ubumwe z'Amerika
Intumwa zihagarariye u Rwanda na Nijeriya zisinya ku masezerano y'ubufatanye na :eta zunze ubumwe z'Amerika

Kuri uyu wa Kabiri hateganijwe kandi inama ku mahoro n’umutekano n’indi ihuza abahagarariye sosiyete sivili mu bihugu by’Afurika.

Iyi nama y’abayobozi b’Afurika n’Amerika ni iya kabiri ibaye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Iyambere yabaye mu 2014. Icyo gihe yari yatumijwe na Perezida Barack Obama.

Amakuru dukesha ibiro by’umukuru w’igihugu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika avuga ko iki gihugu kiteguye gutanga inkunga ingana na miliyari 55 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu agamije mu gufasha mu iterambere ry’Afurika.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo biteganijwe ko perezida Biden abonana n’abayobozi b’Afurika mu nama izaba yiga ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’Amerika n’umugabane w’Afurika.

Mu byo abayobozi ku mpande zombi bifuza kugeraho muri iyi nama nk’uko tubikesha perezidansi y’Amerika no kurushaho kunoza umubano mu bucuruzi, ishoramari, guteza imbere demukarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Amakuru agera ku Ijwi ry’Amerika avuga ko muri iyi nama, perezida Biden azashyigikira kwinjiza Afurika mu muryango w’ibihugu bikize ku isi bizwi nka G20.

Iyi nama yatumiwemo abayobozi 49 b'Afurika n'umuyobozi w'umuryango w'Afurika yunze ubumwe. Uburundi buhagarariwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG