Uko wahagera

RDC: Perezida Tshisekedi Arakira Abadepite ba Kivu ya Ruguru na Ituri


Jean-Michel Sama Lukonde, Ministre w'intebe wa Kongo na président Félix Tshisekedi
Jean-Michel Sama Lukonde, Ministre w'intebe wa Kongo na président Félix Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Felix Antoine Tshisekedi ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Jean-Michel Sama Lukonde, barakira kuri uyu wa gatatu abadepite bo mu ntara za Kivu y’amajyarugu na Ituri.

Bararebera hamwe ikibazo cy’umutekano muke muri utwo turere, n’igihe kidasanzwe cyashyizweko kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize, aho ubutegetsi bwa gisivile bweguriwe abasirikare.

Iyo nama ibaye mu gihe, mu mujyi wa Goma hishwe umusore wari utwaye imodoka azira kuba atishyuye amahoro, arashwe n’umusirikare.

Abaturage babyukiye mu myigaragambyo. Umwe badepite uri buhure na Prezida Tshisekedi, Ayobangira Safari Nshuti, yabwiye umunyamakuru Venuste Nshimiyimana w’Ijwi ry’Amerika ko ingabo zari zikwiye kugarura umutekano aho kwica abaturage.

Minisitiri w’intebe Sama Lukonde yari aherutse kugenderera utwo turere, mu rugendo rwari rugamije kureba niba igihe kidasanzwe kitahindurwa ku Nyungu z’Abaturage.

Kuva ku itariki ya 5 Gicurasi 2021, ubutegetesi bwa gisivile mu ntara za Ituri na Kivu y’amajyarugu bweguriwe abasirikare.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG