Uko wahagera

Kigali Yiteguriye Kwakira Inama y'Ibihugu 54 Bikoresha Icongereza


Imyiteguro ya nyuma yo kwakira inama ya CHOGAM irimo kugera ku musozo mu mugi wa Kigali. Kuri uyu wa Kane, Polise y’u Rwanda yamaze kugaragaza imihanda izajya yifashishwa n’abashyitsi n’indi izakomeza gufasha abatuye mu mugi.

Abatembereye mu mugi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, batunguwe no kubona amabendera yaramanitse hirya no hino mu mugi wa Kigali ku mihanda minini .

Ni amabendera y’ibihugu 54 bihuriye mu muryango w’ibihugu byakoronijwe n’ubwongereza. Kuri uyu wa kane kandi, Polise y’u Rwanda yasohoye ikarita igaragaza imihanda izajya ikoreshwa n’abashyitsi, n’iyo abaturage basanzwe bazajya bifashisha.

Kugeza ubu ibikorwa byasaga nk’ibyafashe umwanya munini n’ibyo gutunganya imihanda abafite imodoka bazanyuramo, imyinshi ikaba yamaze kuba nyabagendwa. Umuyobozi w’umugi wa Kigali Pudance Rubingisa nawe agahumuriza abanyamugi ko ubuzima bwabo nta kizabuhungabanya.

Nubwo abayobozi banyuranye bakomeje guhumuriza abaturage ko inama ya Chogam itazababuza imirimo yabo, hari ibikorwa bimwe byamaze guhagarikwa mu rwego rwo kwanga ko byazabangamira abashyitsi.’Kugeza ubu guhera ku wa mbere amashuri yo mu mugi wa Kigali azahagarara mu gihe k’icyumweru, ndetse hari abakozi bamwe basabwa kuzajya bakorera mu ngo zabo.

Abaturage nabo bakomeje kugaragaza impungenge ko mu gihe cy’iyi nama ubwisanzure bwabo bushobora kuzaba ntabwo nubwo bakomeje kubwirwa ko nta kizahinduka. Umuryango wa Commonwealth watangiye mu 1949, umaze imyaka 73. Ni umuryango uhuza ibihugu 54 byo ku migabane yose yo ku isi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri muri uyu muryango bitakolonijwe n’u Bwongereza. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009. Inama y’uyu mwaka izaba ibaye ku nshuro ya 26. Iba buri myaka ibiri, gusa iheruka yabaye mu 2018, igenda isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19. Nyuma yo kwakira CHOGM, u Rwanda ruzayobora Commonwealth mu myaka ibiri.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda

Imyiteguro ya CHOGM i Kigali Igeze Kure
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:28 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG