Uko wahagera

U Rwanda Ruzakomeza Umubano na BAL


Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, yatangaje ko u Rwanda rumaze kungukira byinshi mu kwakira iri rushanwa. Byari mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa gatanu tariki 20 Gicurasi 2022 mbere y'uko imikino ya Kamarampaka ya Basketball Africa League 2022 itangira i Kigali mu Rwanda,

Muri iki kiganiro, Minisitiri Munyangaju yavuze ko Leta y'u Rwanda yiyemeje kuba igicumbi cy'amarushanwa mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru kuko ibyo bikorwa bifasha igihugu kurushaho kumenyekana mu ruhando rw'isi. Ati "Mu rwego rwo guharanira ko igihugu cyacu gikomeza kuba nyabagendwa, duha agaciro imikino, tugashyira imbaraga mu kwakira amarushanwa akomeye kandi tukayategura neza. Abahagarariye Basketball Africa League babidufashijemo none nyuma y'umwaka umwe gusa hirya no hino ku isi batangiye kumenya Rwanda nka kimwe mu bihugu biri ku isonga mu guteza imbere uyu mukino w'intoki kuri uyu mugabane".

Indi ngingo ministri yashimangiye ni uko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana neza n'abategura iri rushanwa, ku buryo bibaye ngombwa na nyuma y'amasezerano y'imyaka itatu yo kwakira ikiciro cya nyuma cya BAL rushobora no kwiyongeza.

Muri iki kiganiro kandi Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, ndetse n'Umuyobozi w'Ishami ry'Afurika ry'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Basketball ku Isi FIBA Afrique Anibal Manave bashimangiye ko urwego rwa basketball rumaze gutera imbere kubera iri rushanwa rya BAL rihuza amakipe y'intyoza muri Afurika mu kiciro cy'abagabo, baboneraho no gushimira ubuyobozi bw'u Rwanda kuba bwaremeye kwakira imikino ya Kamarampaka mu myaka itatu ikurikirana uhereye mu mwaka wa 2021.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG