Uko wahagera

Abarega Rusesabagina Bandikiye Amahanga Bumvikanisha Ibibazo Byabo


Paul Rusesabagina aherekejwe n'umucungagereza
Paul Rusesabagina aherekejwe n'umucungagereza

Bamwe mu bavoka bari mu rubanza rwa Paul Rusesabagaina kuri uyu wa gatanu bashyikirije inyandiko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda byasabye ko Paul Rusesabagina yafungurwa.

Bagiye kuri Ambasssade y’Ubuligi, iy'Amerika, Icyicaro cy’uhagarariye ibihugu b’umuryango w’Ubumwe bw'Uburayi.

Muri yo iyo nyandiko hakubiyemo ubusabe ko Paul Rusesabagina wahamwe n’icyaha cy’ubugome mu bitero byabereye mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe i Nyabimata, atafungurwa.

Mu bajyanye iyo nyandiko harimo n’abagizweho ingaruka n’ibyo bitero. Ibitero byabaye muri 2018.

Abasaba ko Rusesabagina atafungurwa babikoze mu gihe hasigaye iminsi 10 kugira ngo urubanza rwe rusomwe n'urukiko rw’Ubujurire.

Umunyamakuru w’Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi, yabikurikiranye ategurira iyi nkuru mushobora kumva mu ijwi rye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:42 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG