Uko wahagera

Inama ya CHOGM Yaritegerejwe mu Rwanda Yongeye Gusubikwa


Perezida Paul Kagame yakira Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland
Perezida Paul Kagame yakira Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland

Inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinema bo mu muryango w'ibihugu bikoresha icyongereza uzwi nka Commonwealth yagomba guteranira i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu yongeye gusubikwa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Prezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Commonwealth Patricia Scotland, riremeza ko iyo nama itakibaye kubera icyorezo cya Covid-19.

Prezida Paul Kagame, yavuze ko icyemezo cyo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri cyatewe no gushyira imbere ubuzima bw’abaturage bagize umuryango wa Commonwealth muri ibi bihe bikomeye bya virus ka Korona.

Nkuko bigaragara muri iryo tangazo, icyemezo cyafashwe hakurikijwe amakuru ya nyuma afitwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS n’ikigero ufatiraho mu kugena ingamba zo kwirinda.

Umunyamabangana mukuru wa Commonweath Patricia Scotland yavuze ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugira ingaruka mbi ku bihugu bigize umuryango wa Commnwealth, byinshi muri byo bikaba bikomeje gutakaza ubuzima bw’abaturage bahitanwa nacyo.

Mu ibaruwa igenewe abagize uwo muryango yanditswe ku itarki ya 7 z’ukwezi kwa gatanu, Madamu Scotland avuga ko kugeza ku itariki ya 4, ibihugu 29 kuri 54 bigize umuryango wa Commonwealth byafashe icyemezo cyo gufunga imipaka imwe n’imwe cyangwa yose. Yongeraho ko ibihugu byafunze imipaka byahagaritse n’indege ziva mu mahanga cyangwa zigafatirwa ingamba zikarishye.

Avuga rero ko abakuru b’ibihugu n’aba za Leta bari kwitabira iyi nama bari kuba mbarwa ndetse ko n’abari biyandikishirije kuza mu mahuriro azayibanziriza bari bari hagati ya 10 na 15 ku ijana by’ababaga biyandikishije mu mahuriro asanzwe abanziriza inama y’abakuru b’ibihigu n’aba za guverinema.

Patricia Scotland yavuze kandi ko iki cyorezo cya Covid-19 nigicogora abantu bakongera guhura iyo nama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinema bagize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izabera mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame akaba yiteguye kuyobora uwo muryango mu gihe cy’imyaka ibiri kuva igihe inama izabera mu gihugu cye, agasimbura kuri uwo mwanya Boris Jonhson, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza. Itariki izaberaho ntiyatangajwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG