Uko wahagera

Abantu 57 Bamaze Guhitanwa n'Imiriro muri California


Inkigo z'imiriro zasize abari batuye mu gace ka Paradise basigara bumiwe
Inkigo z'imiriro zasize abari batuye mu gace ka Paradise basigara bumiwe

Muri leta ya California, itsinda rishakisha abarokotse n’abahitanywe n’inkongi y’umuriro, ryabonye indi mirambo umunani. Iyi miriro ntiyari yarigeze iboneka mu mateka y’Amerika. Umubare w’abo imaze guhitana ugeze kuri 56 kuva yadutse mu cyumweru gishize.

Sheriff Kory Honea, ushinzwe umutekano wa komini ya Butte, ejo kuwa gatatu yavuze ko imirambo iheruka, yabonetse mu karere ka Paradise, umujyi wari utuwe n’abantu 27,000 wahiye ugakongoka. Yasobanuye ko habonetse imirambo 56, kandi ko abo bamaze kugerageza kumenya umwirondoro ari 47. Ariko ko bagitegereje ko ubuhanga bw’abavuzi buzwi nka ADN bubihamya.

Kugeza mw’ijoro ry’ejo kuwa gatatu, abantu batari bamenyerwa irengero bari 130. Hagati aho, n’ubu imiriro iracyaka.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Leta ya California yose yugarijwe n’amakuba akomeye. Yakuye amafaranga mu kigega cy’igihugu yo gufasha abakozweho n’inkongi z’imiriro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG