Uko wahagera

Uburusiya Bwafatiye Ibihano Abantu barenga 300 bo muri Ukraine


Perezida wa Ukraine Petro Poroshenko
Perezida wa Ukraine Petro Poroshenko

Uburusiya bwafatiye ibihano abantu 322 bo muri Ukraine, barimo umuhungu wa Perezida Petro Poroshenko witwa Oleksiy, abaminisitiri, abadepite, abacamanza bakuru, abategetsi n’inzego z’umutekano n’abashoramali bakomeye. Bwahannye n’ibigo by’ubucuruzi 68.

Ibihano byatangajwe mu iteka ryashyizweho umukono na minisitiri w’intebe w’Uburusiya, Dmitry Medvedev, ritangazwa uyu munsi ku rubuga rwa Internet rwa guverinoma y’Uburusiya.

Iteka risobanura ko leta y’Uburusiya yabifashe kugirango “ikumire ibikorwa byo guhohotera abenegihugu b’Uburusiya, no gutsura umubano w’ibihugu byombi.” Ibi bihano byose biri mu rwego rw’imali. Birimo gufatira imitungo yabo iri ku butaka bw’Uburusiya.

Ukraine, kimwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubulayi bwibumbye, na yo yafatiye ibihano Uburusiya bumaze kwigarurira, mu kwa gatatu 2014, intara ya Crimeya yahoze ari iya Ukraine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG