Uko wahagera

Kofi Annan Wayoboye ONU Yitabye Imana


 Kofi Annan
Kofi Annan

Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rw’uwo mukambwe w’imyaka 80 y’amavuko yatangajwe n’umuryango we n’ikigo cyamwitiriwe ku rubuga rwa Twitter. Yapfuye azize uburwayi.

Iryo tangazo rivuga ko ubuzima bw’Annan bwaranze no guharanira ko isi irangwamo amahoro n’ituze.

Annan yabaye umwirabura wa mbere wayoboye umuryango w’abibumbye kuva mu mwaka w’1997-2006.

Mu mwaka wa 2001, yahawe igihembo mpuzamahanga cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Ku rubuga rwa Twitter, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yavuze ko yifatanyijwe n’abatuye isi mu kababaro ko kubura umuntu yavuze ko, yari indashyikirwa mu guharanira amahoro.

Guterres yavuze ko Annan akwiye kubera abandi urugero muri iki gihe isi yibasiwe n’urusobe rw’ibibazo.

Mu gihugu cya Ghana aho akomoka batangaje icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Annan.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG