Uko wahagera

USA: Umukuru wa CIA Yabonanye na Kim Jong Un


Umukuru wa CIA Mike Pompeo, umuyobozi wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un na Perezida Donald Trump
Umukuru wa CIA Mike Pompeo, umuyobozi wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un na Perezida Donald Trump

Imyiteguro y’inama hagati ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yateye intambwe nini.

Uyu munsi, Perezida Trump yatangaje kuri Twitter ko umukuru wa CIA, Mike Pompeo, yagiye i Pyongyang rwihishwa mu cyumweru gishize abonana na Kim Jong Un. Perezida Trump, ati: “Iki kiganiro cyabaye cyiza. Bavuganye ku nama yacu.” Avuga ko ashobora kuzahura na Kim Jong Un mu kwezi kwa gatandatu cyangwa mbere yaho, imyiteguro nikomeza kugenda neza.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje kandi ko yahaye umugisha Koreya y’Epfo kugirango iganire na Koreya ya Ruguru ibyo kurangiza burundu intambara yabo yahagaze mu 1953. Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, na Kim Jong Un bazahura ku italiki ya 27 y’uku kwezi. Ibyo bazaganiraho birimo n’ikibazo cy’amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Intambara hagati ya Koreya zombi yabaye kuva mu 1950 kugera mu 1953. Yahitanye abasilikali barenga miliyoni ba Koreya ya Ruguru, Koreya y’Epfo, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubushinwa na Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyeti, n’abandi bake bake b’ibindi bihugu byari mu ngabo za Loni.

Amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono na Leta zunze ubumwe z’Amerika yari iyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumye, Koreya ya Ruguru, n’Ubushinwa bwari bufatanije na Pyongyang mu ntambara. Koreya y’Epfo ntiyasinye ayo masezerano, kandi Koreya zombi ntizigeze zigirana umubano ushingiye kuri za ambasade.

Nta n’amasezerano yo kurangiza intambara yigeze abaho. Bisobanuye ko intambara igikomeza hagati ya Koreya zombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG