Uko wahagera

Uburusiya Mu Nzira Zo Gufatira Ibihano Amerika


Vladimir Putin, perezida w'Uburusiya
Vladimir Putin, perezida w'Uburusiya

Uburusiya burateganya gukomanyiriza abany’Amerika mu rwego rwo kwishyurana ku bihano Amerika yabufatiye kubera kwivanga mu matora yayo yo mu 2016.

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergei Ryabkov, wabitangarije ikigo ntaramakuru RIA Novosti cyo mu Burusiya, ntiyatanze ibindi bisobanuro. Yavuze gusa ko biteguye gukomeza kuganira na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ejo kuwa kane, Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ifatiye ibihano ibigo bitanu byo mu Burusiya n’abenegihugu b’Uburusiya 19. Muri ibyo bigo harimo iby’umutekano n’iperereza rya gisilikali GRU, n’irya gisivili FSB.

Muri abo bafatiwe ibihano, barimo 13 umushimjacyaha wihariye Robert Mueller yareze mu rukiko hano i Washington. Ariko perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yavuze ko atazabatanga.

Abo Amerika yafatiye ibihano ntibashobora gukora ubucuruzi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abany’Amerika nabo babujijwe gukorana ubucuruzi nabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG