Uko wahagera

Perezida Kagame Aranenga Abatatiye Igihango cya FPR


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ageza ijambo ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi.
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ageza ijambo ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Kuri uyu wa Kane ku cyicaro gikuri cy'ishyaka FPR Inkotanyi kiri i Rusororo mu mujyi wa Kigali habereye inama nkuru y'ishyaka. Ni inama yahuje abarwanashyaka baturutse mu mpande zose z'igihugu. Prezida Paul Kagame ukuriye iri shyaka yanenze bikomeye abarwanashyaka yita ko bita ku nyungu zabo bwite kubera gukoreshwa n'amahanga. Yanavuze ko umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi Diane Rwigara akoreshwa n'amahanga.

Muri iyi nama nkuru y’ishyaka FPR Inkotanyi rimaze ku butegetsi imyaka 23 umukuru w’iri shyaka icyarimwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame yashimye ibyo iri shyaka rimaze kugeza ku Rwanda muri rusange ariko anavuga ko hakiri byinshi byo gukora.Ni inama yatambutse no ku bitangazamakuru by’igihugu.

Prezida Kagame Ijambo rye ryibanze kuruta ku gukebura abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi. Mu mvugo yiganjemo amarenga yavuze ko bamwe mu bo bafatanyije mu rugamba rwo kubohora u Rwanda bari bagize ishyaka babatiye amahame abagenga kubera inyungu zabo bwite aho kuba inyungu rusange. Aravuga ko ahanini babiterwa no gukoreshwa n’ibihugu by’amahanga.

Si abarwanashyaka ba FPR Inkotamnyi Prezida Kagame avuga ko bakoreshwa n’amahanga. Yanakomoje mu buryo buziguye ku munyapolitiki utavuga n’ubutegetsi bwe Diane Shima Rwigara washakaga guhatana na we mu matora yabaye uyu mwaka. Na we Prezida Kagame yamushyize mu gatebo kamwe k’abakoreshwa n’amahanga abizeza ibitangaza bidashoboka. Yavuze ko iyo bigeze aho rukomeye amahanga abakuraho amaso bikarangira bagiye gukora icyo yita kota umuriro wo muri gereza.

Prezida Kagame aravuga ko iyo bigeze ko buri wese abazwa inshingano z’ibyo ashinzwe imbere mu gihugu , u Rwanda ruba ruhindutse ahatarangwa ubwinyagamburiro mu ndorerwamo y’amahanga.

Ibirego nk’ibyo kuri Prezida Kagame ntibiteye ubwoba na busa kandi ntibikoma mu nkokora icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye.

Imvugo zamamaye ku minwa ya benshi mu bategetsi zigira ziti “ none mwabibonye ko iyi mihigo u Rwanda rwesheje kubera iyi gahunda yahuruje amahanga baza kutwigiraho.” Prezida Kagame arasanga ibi atari umuco ku barwanashyaka ba FPR Inkotanyi. Yategetse ko bitazasubira ukundi.

Iyi nama nkuru y’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ije mu gihe habura iminsi mike ngo ryizihize isabukuru y’imyaka 30 rimaze rishinzwe kuko bazayizihiza mu mpera z’iki cyumweru ku itariki 16/12. Biteganyijwe ko kandi hazatorwa bundi bushya abagomba gutegeka FPR. Prezida Paul Kagame arahabwa amahirwe kuruta kuba yakomeza no gutegeka iri shyaka rifatwa nka moteri ya guverinoma.

Mu myaka 23 rimaze ku butegetsi amahanga ashimira iterambere rimaze kugeza ku Rwanda ariko ananenga ko ryashyize ingufu zidasanzwe mu gucecekesha abatavuga rumwe na ryo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG