Uko wahagera

Abaturage b’Ibihugu Birindwi Ntibemerewe Kwinjira muri Amerika


Iteka rya Perezida Trump rikumira abaturage b’ibihugu birindwi rizatangira gukurikizwa ejo kuwa gatatu, kereka hagize urukiko ruritambamira.

Ibi bihugu birindwi ni Cadi, Libiya, Somaliya, Irani, Syria, Yemeni, na Koreya ya ruguru. Hiyongeraho gato na Venezuela. Yo ni abategetsi bayo bamwe na bamwe gusa badashobora guhabwa visa ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Iteka ritegeka kandi inzego z’umutekano za Leta zunze ubumwe z’Amerika gukaze igenzura ku baturage ba Iraqi bashaka kujya muri Amerika.

Amaze gushyira umukono kuri iri teka ku italiki ya 24 y’ukwezi gushize kwa cyenda, Perezida Trump yasobanuye ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo “kurengera umutekano n’inyungu za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’abaturage bayo.” Yaravuze, ati: “Ni ubutumwa bwo kumvisha leta z’ibindi bihugu ko zigomba gukorana natwe kugirango dukaze umutekano.”

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yareze iteka rya Perezida Trump muri leta eshatu, Maryland, Hawaii na Washington. Ariko inkiko ntizarafata umwanzuro. Naho abaturage, hari abakoze imyigaragambyo yo kuryamagana ku cyumweru mu mujyi wa Seattle, muri leta ya Washington, n’i Los Angeles muri leta ya California. Abandi barateganya gukora indi myigaragambyo ejo kuwa gatatu mu mijyi itandukanye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG