Uko wahagera

Abantu 16 Baguye mu Bitero bya al-Shabab


Beled Hawo, Somalia
Beled Hawo, Somalia

Abantu 16 nibo bahitanywe n’ibitero umutwe wa al-Shabab wagabye mu mujyi wa Beled Hawo. Ibi bitero byagabwe ku duce dutatu twa Somaliya, duhana imbibi n’igihugu cya Kenya.

Mohamed Hayd Osman, uyobora umujyi wa Beled Hawo, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko igitero cya mbere cyagabwe ku kigo cya gisirikari kiri mu birometero bitandatu, hanze y’uyu mujyi.

Abasirikari ba leta 14 n’abasiviri babiri nibo basize ubuzima muri ibi bitero, naho abandi batandatu bo barakomereka. Ibi bitero byagabwe kandi mu tundi duce tubiri tw’uyu mujyi turimo ibiro bya polisi n’ibiro by’umukuru w’umujyi.

Nyuma yo guhangana bikomeye n’abasirikari ba leta, ingabo z’uyu mutwe zahise zinjira mu gace ka Mandera ko mu gihugu cya Kenya. Uyu mutwe wahise wigamba ibi bitero unashimangira ko wishe abarenga 40, nubwo aya makuru yamaganiwe kure na leta ya Somaliya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG