Uko wahagera

Amatora ya Perezida muri Kenya Ahangayikishije Bamwe


Muri Kenya, amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe ejo kuwa kabiri. Abakurikiranira hafi politiki y’iki gihugu bavuga ko iyicwa ry’umukozi mu by’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’amatora, Chris Msando ryazamuye ubwoba mu baturage.

Urupfu rw’uyu mugabo rwakurikiwe n’ibindi bikorwa byiganjemo gutera ubwoba bamwe mu banyamahanga, imyigaragambyo ndetse n’abandi baturage bahisemo kuva mu mijyi minini nka Nayirobi bisubirira mu cyaro.

Barrack Muluka na Tom Wolf, bamwe mu basesenguzi kuri politiki ya Kenya bavuga ko usibye ubwoba buri mu baturage mbere y’amatora, hari ikizere. Basanga mu gihe uzatorwa yaba afite imigambi ihamye kandi akuzuza inshingano yaba yaratorewe, nta kabuza Kenya yagira amahoro.

Mu mihanda y’umujyi wa Eldoret, urubyiruko rwahakoreye urugendo rw’amahoro, rukangurira abaturage kuzatora mu mahoro. Babasabye kwirinda icyazatera ubwicanyi nk’ubwibasiye aka gace ka Rift Valley nyuma y’amatora aheruka mu mwaka wa 2007.

Amatora y’ejo azahatanirwa n’abakandida babiri, bazwi cyane muri politiki ya Kenya. Abo ni Perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga,. Bombi ni abagabo bafite imirongo ya politiki itandukanye cyane kandi ihora ishyamiranya abarwanashyaka babo ku buryo bukomeye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG