Uko wahagera

Igitero Cyahitanye Al Shabal muri Somaliya


Imirwano yubuye hagati y’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somaliya n’umutwe wa Al shabab. Igitero cyahitanye Ali Mohamed Houssein, umwe mubari abayobozi bakomeye b’uyu mutwe.

Umuturage waganiye n’Ijwi ry’Amerika, yavuze ko iki gitero cyabereye mu gace ka Tortoroow, mu majyepfo ya Somaliya. Mohamed Houssein, yari azwi cyane mu murwa mukuru Mogadishu ku izina rya Al Jabal nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwambura no kwaka imfashanyo z’uyu mutwe, ku gahato abaturage. Al Jabal yari n’umujyanama wa Abu Ubaidah, umuyobozi mukuru wa al-Shabab.

Iki gitero kibaye gikurikira icyabaye kuwa gatandatu, gihitana abasirikare ba Uganda na bo bari muri ubu butumwa. Kugeza ubu hamaze kwicwa abasirikari 18, kuva hakoherezwa ingabo muri iki gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG