Uko wahagera

Igitero ku Mupaka w'u Rwanda n'Uburundi


Rwanda/Burundi
Rwanda/Burundi

Hari inkuru z’igitero cyaba cyagabwe mu murenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerauba bw’u Rwanda yatangiye kumvikana kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu. Amakuru yabonetse ntiyemeza abagabye icyo gitero. Ku bijyanye n’abantu bashobora kuba bakiguyemo, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda kimwe n’umuyobozi utuye ahabaye igitero barahuriza ku mubare umwe. Hari andi makuru ariko yatangajwe ku mbuga zitandukanye atanga indi mibare y’abantu bashobora kuba bahitanywe n’icyo gitero.

Ku ruhande rumwe, Umuvugizi w’igisirikare cy’U Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana amaze kubwira Ijwi ry’Amerika ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane umwirondoro w’abantu baraye bagaby igitero mu murenge wa Bugarama kigahitana umugore w’imyaka 52 n’abandi bantu 8 bagakomereka .

Umuyobozi w’umudugudu wa Gihigano aho icyo gitero cyagabwe, Bwana Nzamwita Venuste, avuga ko ababagabyeho igitero baba batagamije kwiba kuko usibye kwica nta kindi kintu basahura. Yunzemo kandi ko iki gitero cyabaye nk’igikura umutima abaturage begereye ako kagari.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko nta byinshi biramenyekana kuri iki gitero. Icyo yemeza ni uko igitero cyagabwe mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu, ku nzu y’ubunywero iri mu murenge wa Bugarama uhana urubibi n’igihugu cy’Uburundi.

Ikindi, Lt. Col. Ngendahimana avuga ko abakigabye bari bitwaje intwaro, kandi ko babanje kunaga grenades muri abo bantu mbere yo kubamishaho urusasu.

Kugeza ubu ,igisirikare cy’U Rwanda ntikiravuga aho abateye baturutse uretse ko umuvugizi wacyo , avuga ko ahabereye iki gitero hegeranye cyane nahaherutse kubera ikindi gisa nacyo cyahitanye abantu babiri.

Nta mutegetsi numwe wari watangaza impamvu y’iki gitero. Gusa uko bigaragara birasa n’aho inzego z’umutekano zafashe iki kibazo nk’igifite uburemere buhambaye , kuko Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka ari kumwe na Komiseri mukuru w’igipolisi Emmanuel Gasana , umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, bazindukiye mu Bugarama aho bahamagariye abaturage kuba amaso no kumenyesha kare inzego zishinzwe umutekano ikintu kidasanzwe babonye aho batuye.

Kugeza ubu, nta mutwe w’abarwanyi cyangwa se abantu ku giti cyabo bigeze bemeza ko ari bo bagabye icyo gitero.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi ni we utugezaho iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:36 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG