Uko wahagera

Macron Yasuye Mali nk'Uko Yabisezeranye


Mu gihe cye cyo kwiyamamaza, umutegetsi mushya w’Ubufaransa Emmanuel Macron yemeye gusura abasirikare b’igihugu ke bari muri Mali. Mu minsi mike agiye ku butegetsi, bwana Macron yashyize Mali ku mwanya wa kabiri mu bihugu by’amahanga agomba gusura. Ni uruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika uri i Paris, Maria Gallivan, aravuga ko icyemezo cyo guhitamo Mali ku mwanya wa kabiri nyuma y’icyumweru agiye ku butegetsi, bwari uburyo bwo gutanga ubutumwa bweruye ko akomeje umugambi wo kurwanya iterabwoba.

Ubufaransa bwohereje abasirikare muri Mali mu 2013, mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba. Ariko ibyo ntibyahagaritse ibikorwa by’ubushimusi, ubwicanyi, n’ibitero byakomeje nyuma muri ako gace.

Macron yagiye kureba ingabo z’Abafaransa mu mujyi wa Gao mu cyumweru gishize, aho yanabonaniye na perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta. Yemeye uruhare rw’igisirikare cy’Ubufaransa mu gukomeza kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel.

Ubufaransa bufite abasirikare ibihumbi bine muri Afrika y’uburengerazuba mu bihugu bya Mali, Nijeri, Cadi, Burkina Faso na Moritaniya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG